Umugore w’umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria wiyita umuhanuzi, Patience Akpabio yasabye abagore kudatera akabariro n’abagabo babo igihe hari umwijima kuko ngo bigira ingaruka ku bana babyaye. Akpabio yateje impaka kuri Facebook muri Nigeria avuga ko ” umwana uvutse ababyeyi be barateye akabariro mu gihe cy’umwijima, aba afite ikibazo mu kubona uko Isi ikora n’ingufu z’ibitekerezo zikaba nke.” Yagiriye inama abagore ko ” Mu gihe cy’akabariro bakwiriye kureka amatara akaka. Abana bavutse mu gihe akabariro katewe mu mwijima ibitekerezo byabo, biba bitandukanye n’ibyavutse ku kabariro katewe mu gihe hari urumuri.” Ku rundi ruhande, nta gihamya mu bya Siyansi yatanze kuri iyi ngingo. Uyu kandi ntavuga niba bwaba ari ubutumwa buva ku Mana akorera. Reba Video

2 Responses
Pasiteri yabujije abagore kuryamana n’abagabo babo mu mwijima
Ikibazo nyamukuru nuko abayoboke b’amadini y’iki gihe bemera “buhumyi” ibyo Pastor avuze byose.Bamufata nk’Imana.Bible idusaba gushishoza mu gihe duhitamo aho twasengeramo nkuko 1 Yohana 4:1 havuga.