Mu gace ka Obi, gaherereye mu Burasirazuba bwa Nigeria, umupasiteri yafashwe asambana n’umwe mu bayoboke be, umugore wari usanzwe afite umugabo, abaturage bamutegeka kwikuramo imyenda yose akazenguruka mu mihanda n’amafoto ye amanikwa hose.
Ikinyamakuru Africa365 dukesha iyi nkuru, gitangaza ko ibi byose biba biterwa n’amadini akomeje kuvuka cyane muri Afurika ndetse no ku isi hose, rimwe na rimwe ugasanga umuntu ashinze itorero mu by’ukuri afite intego ye itandukanye n’inkuru nziza ya Kiristu
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Itorero ry’Ububyutse, itorero ry’Ivugabutumwa, itorero Yesu umukiza , itorero Yesu araje, itorero Yesu umwami,… aya ni amwe mu mazina usanga ahabwa amwe muri aya matorero, ugasanga imbere ku izina ryaryo bahanjeho Yesu, ariko ibyo bigisha ugasanga bihabanye n’ibyo bakora nyuma yo gusohoka mu rusengero.
Mu gihe uyu mupasiteri atatangajwe amazina, yazengurukaga yambaye ubusa, yanazengurukaga afite icyapa kiriho ifoto ye ndetse inagaragaza itorero ahagarariye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


