Umupasiteri wo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zigabe Cirhuza yakoze agashya ko gusezerana n’abagore batatu.
Uyu mupasiteri yasezeraniye mu itorero abereye umushumba, akaba agaragara mu ikositimu imbere ishati y’umweru na karivati n’urukweto rw’ingozi.
Aba bagore batatu yashyingiwe, bose bakaba bari bambaye amavara,abari hagati nk’umugabo wabo.
Nk’uko bamwe bagiye bagaruka kuri ubu bukwe ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko pasiteri yemerewe gushyingiranwa n’uwo ashaka, gusa abagore gushyingirwa abagore batatu bakabinenga mu gihe yaba ari umukirisitu wa nyawe.
Uwitwa Pierre Sagaga yagize ati “Muzi icyo pasiteri bivuze? Ntabwo yaba ari pasiteri abaye ari umukirisitu, uwo ni umukozi wa satani”
Uwitwa Daniel ubarizwa i Bukavu we yemeje ko ubu bukwe bwabaye, ati “Nibyo ubu bukwe bwabereye mu mujyi w’iwacu wa Bukavu, ni pasiteri Zagabe,…”.

2 Responses
Pasiteri yarongoreye rimwe abagore batatu
uyu mugabo sinahakana ko Atari pastor ariko waguye mu moshya.Bibiliya isobanura neza umushumba w’Itorero uko agomba kuba ameze,ivuga ko agomba kuba ari umugabo w,umugore umwe,umuhanuzi Malaki yahanuye ko Imana itananiwe kuremera umugabo abagore benshi mu items,ahubwo yabikoze imuha umwe.gusa ntabwo uyu twamwita ukorera shitani ahubwo yakwegerwa akagarurwa mu murongo ariko akaba ahejwe Ku nshingano zo kuyobora itorero.