Pastor Christopher NDAYISENGA uzwi cyane mu gucuranga Saxophone, yashyize hanze indirimbo nshya yise Afrika, ubutumwa buyirimo busaba Imana ngo itabare kandi irengere Afrika muri ibi bihe isi yose yugarijwe na COVID-19.
Mu kiganiro yatanze yavuze ko iyi ndirimbo ajya kuyandika yabitewe n’uburyo abona afrika ihura n’ibibazo by’intambara bikayizahaza ugereranyije n’indi migabane.
“Iyi ndirimbo irareba umunyafrika wese yaba umwana n’umukuru, nayihanze nyuma yo kwitegereza ibiba ku munyafrika, nuko bituma ngira igitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo, turashishikarizwa kugira icyo dukora “.
Yakomeje avuga ko nubwo indi imigabane ihura n’ibibazo ariko usanga Afurika ariyo ikomerewe cyane, niyo mpamvu yaririmbye ati” Mana tabara Afrika”.

Pastor Christopher NDAYISENGA uzwi cyane mu gucuranga Saxophone
Uyu muhanzi kandi avuga ko yahisemo kubibwira Imana ngo igire aho ivana abanyafurika naho ibageza, yavuze ko urebye uko Covid-19 yibasiye isi yose, igahera mu bihugu biteye imbere bakagira uko babyifatamo kubera ko bafite ubushobozi buri hejuru, Abona ko bakoze uko bashoboye bakarwana ariko n’ubu bakaba bakizengerejwe n’icyorezo, Afrika biri bugende gute ?
Muri rusange Pastor Christopher mu ndirimbo ye arasabira Africa kubw’ibibazo bikunda kuba biyugarije ugereranyije n’ahandi.
Umva indirimbo ya Pastor Christopher


