Pentagon_Kelly_88669

Pentagon yakangishije umusenateri kumusubiza mu gisirikare ku gahato

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ingabo muri Amerika (Pentagon) ivuga ko ishobora guhamagarira Senateri Mark Kelly gusubira mu nshingano zikomeye za gisirikare mu rwego rwo kumuhana kubera ko yagaragaye muri videwo ahamagarira abasirikare kwanga “amabwiriza atemewe”.

Mbere y’uko aba senateri w’umudemokarate ukomoka muri Arizona, Kelly yari umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira mu mazi akaba n’umupilote wakoze ubutumwa bw’intambara mu ntambara ya mbere y’Ikigobe. Yakomereje ku kuba umupilote usuzuma indege za gisirikare ndetse anaba umuhanga mu by’isanzure akorera  NASA, mbere yo kujya mu inteko ishinga amategeko.

Kuri uyuwa Mbere, itariki 24 Ugushyingo, Kelly yasubije Pentagon, aho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya igaragaza imidari yahawe ku mpuzankano yera y’igisirikare cyo mu mazi (US Navy) imanitse ku rukuta.

Kelly yanditse ati: “Niba ibi bigamije kuntera ubwoba ndetse n’abandi bagize inteko ishinga amategeko no kutubuza gukora imirimo yacu no kubaza ubu buyobozi inshingano zabwo, ntabwo bizakora.”

Kelly yinjiye muri Navy nyuma yo gukura impamyabumenyi muri Merchant Marine Academy. Yagiye mu butumwa bw’intambara 39 mu gihe cy’Intambara ya Mbere yo mu Kigobe, aho avuga ko yakwepye umuriro w’intwaro zirasa indege na misile yaturikiye hafi y’indege ye.

587721636 3645492465582379 275395410163646836 n 1

Nka Astronaut, Kelly yagiye mu butumwa bune mu isanzure mu gihe cy’imyaka icumi guhera mu 2001, bubiri muri bwo akaba yari umuyobozi wabwo.

Impanga ye basa nk’intobo, Scott Kelly, na we ni umuhanga mu by’isanzure wigeze kumara umwaka kuri Sitasiyo Mpuzamahanga yo mu Isanzure. Abavandimwe barigishijwe cyane kugirango bafashe abahanga kumva uburyo kumara igihe kinini mu isanzure bigira ingaruka ku mubiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *