Perezida Bashir yatumiwe kuzajya kwisobanura kuri Trump ku byaha ashinjwa by’intambara

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sudani Al Bashir yatumiwe na leta ya Arabia Saudite mu nama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu byiganjemo iby’Abarabu, iteganyijwe kubera muri kiriya gihugu mu mpera z’iki cyumweru, aho azajya kwisobanura imbere y’umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ku byaha by’intambara ashinjwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gicurasi 2017, nibwo Arabia Saudite yemeje iby’iyi nama, aho Perezida Trump azaba ari umushyitsi mukuru, mu nama azagirana n’abakuru b’ibihugu byiganjemo Abarabu na Islam ndetse ahafatwa nko ku butaka butagatifu.
AFP ivuga ko inzego z’ubuyobozi muri kiriya gihugu zemeje kuri uyu wa gatatu ko umukuru wa leta ya Sudani Bashir atagomba kubura muri iyi nama akazabasha gusbobanura birambuye ku byaha ashinjwa by’intambara yahiritse ingogo mu gihugu cye ndetse no mu cy’abaturanyi cya Sudani y’Epfo.
Iyi nama iteganyijwe ku munsi wo ku cyumweru, biteganyijwe ko abazayitabira bazatangira kuhagera ku wa Gatandatu bityo ikazakomeza ku munsi ukurikiyeho, aho hazarebwa cyane ku bijyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi binyuze muri Islam.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Bashir watumiwe muri iyi nama,yasabiwe gufungwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC guhera muri 2009 ashinjwa ibyaha by’intambara muri kiriya gihugu yahitanye abasaga ibihumbi 300.
Ku ruhande rwe, Perezida Bashir ahakana ibyo aregwa ndetse muri 20012 rukaba rwarashyize ibyo byaha mu byaha ndengakamere mpuzamahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *