Nyuma y’uko Arabia Saoudite isabye Perezida wa Sudan, Al Bashir kuzitabira inama y’ibihugu by’abarabu hamwe n’abayobozi bakuru b’idini ya Isilamu, izaba yanitabiriwe na Perezida w’Amerika Donald Trump, aho byari binateganyijwe ko Perezida basher azatanga ubusobanuro ku byaha aregwa by’intambara, Perezidasi ya Sudani yamaze gutangaza ko uyu muyobozi atazabasha kwitabira iyi nama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP byavuze ko ibiro bya perezidansi ya Bashir byatangaje ko adashoboye kwitabira iyi nama gusa nta mpamvu yatanzwe igaragara.
Perezida Bashir ngo yandikiye umwami Salman wa Arabie Saoudite, amusaba imbabazi ko adashoboye kwitaba iyo nama.
Perezida Omar Bashir yanze kwitabira iyi nama mu gihe guhera mu myaka yashize yatangiye gutumizwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI kuri biriya byaha aregwa ariko akaba atarafatwa.
Biteganyijwe ko iyi nama izaba ku cyumweru muri iyi wikende, ariko abatumiwemo bakaba bazatangira kuhagera ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 20 gicurasi 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihugu cya Sudani, ni kimwe mu bihugu Perezida Trump yangiye ko abaturage ba byo binjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kimwe na Irani, Iraki, Libiya, Somalia, Syria ndetse na Yemeni, bityo Perezida Bashir akaba yari yatumiwe na Donald Trump utamwifuza mu gihugu cye ngo bahurire mu mahanga.
Kanda hano umenye ibijyanye n’inkuru yabanje
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


