Perezida Buhari yasobanuye impamvu igihugu cye kitarashyira umukono ku masezerano y’isoko rusange

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Nyakanga 2018, yasobanuye impamvu igihugu cye kitarashyira umukono ku masezerano y’isoko rimwe rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Agreement) ryitezweho kuzazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bukagera ku rugero rwa 52,3% bivuye ku rugero rwa 19% buriho kuri ubu.

Inkuru dukesha urubuga rwo muri Nigeria, Punchng.com ivuga ko Inama Nshingwabikorwa ya Nigeria kuwa 14 Werurwe yari yemeje ko iki gihugu kigomba gushyira umukono kuri aya masezerano, ariko habura iminsi mikeya perezida Buhari abura mu Nama ya Afurika Yunze Ubumwe aho amasezerano yagomba gushyirwaho umukono n’ibihugu 55.

Kugeza ubu ibihugu 44 bya Afurika nibyo byonyine byasinye aya masezerano azabifasha gushyiraho isoko rusange rya trillion 3$ rizaba rireba abantu miliyari 1,2.

Aya masezerano mu magambo ahinnye y’Icyongereza bita CFTA, agena ibintu 7 bigomba kugenderwaho mu kuyashyira mu bikorwa birimo politiki z’ubucuruzi, koroshya ubucuruzi, ubushobozi bwo gukora ibintu isoko rikeneye, ibikorwaremezo bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari ry’ubucuruzi, amakuru ajyanye n’ubucuruzi no guhuza isoko.

Ariko, ubwo yafataga ijambo mu birori byo gufungura inama ya 25 y’abafatanyabikorwa ba Banki Nyafurika ishinzwe ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga (African Export-Import Bank) I Abuja, perezida Buhari yavuze ko imiterere ya Nigeria yamusabye kubanza kugisha inama abafatanyabikorwa bose mbere yo gushyira umukono kuri ayo masezerano.

Yavuze ko ku gihugu nka Nigeria kinini kandi gifite abaturage bakabakaba miliyoni 200, hari hakenewe kumva ibintu kimwe kw’abafatanyabikorwa bose kugirango bajyane mu nzira imwe ibinjiza muri iryo soko.

Yagize ati: “ Muri Afurika, Nigeria ifite uruhare yihariye igomba kugira. Turi igihugu kinini cy’abaturage bakabakaba miliyoni 200 bafite indimi zitandukanye, umuco, n’ibyifuzo.

Yakomeje avuga ko icyo bahuriyeho bose ku nzego zose ari uko Nigeria isanzwe ari igihugu cy’ubucuruzi, ariko yemera ko nta gihugu cyabaho ukwacyo kidafatanyije n’ibindi.

Perezida Buhari avuga ko ubucuruzi ari ngombwa n’amahame abugenga, kubw’ibyo hakaba hakenewe kumenya ko inyungu z’igihugu cye, n’iz’akarere ndetse n’amahame mpuzamahanga bitabangamiranye.

Yongeyeho ko ari muri urwo rwego yahaye ibigo bireba gukomeza gukusanya ibitekerezo hirya no hino mu gihugu kuri CFTA.

Yashimangiye ko Nigeria ari ubumwe bwa leta 36 kongeraho Umurwa mukuru Abuja, za guverinoma z’ibanze 774, na za miliyoni z’abafatanyabikorwa bagomba kubanza kugishwa inama kandi bakumvwa.

40003027495 f537132a3e b

Kuwa 21 Werurwe 2018 i Kigali mu nama idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma muri Afurika nibwo ibihugu 44 byemeje binashyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rusange ry’Afurika ibihugu by’Afurika bihuriyeho, naho 27 bishyira umukono ku masezerano y’urujya n’uruza muri Afurika ku baturage b’Afurika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *