Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ategerejwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.
Perezida Ramaphosa azaba yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko Sophie Mokoena uri mu banyamakuru bakuru b’igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo (SABC) yabitangaje.
President Cyril Ramaphosa is expected to travel to Kigali Rwanda this weekend. He will attend the thirty year anniversary of the Rwandan Genocide where many Tutsis were killed. Many African heads of state and government are also expected to attend. #sabcnews
— Sophie Mokoena (@Sophie_Mokoena) April 5, 2024
Ni umuhango uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024.
Usibye Ramaphosa, i Kigali kandi hanategerejwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma biganjemo abo ku mugabane wa Afurika.
Mu bo byamaze kumenyekana harimo Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Petr Pavel wa Repubulika ya Tchèque cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, StĂ©phane SĂ©journĂ©.
Perezida Ramaphosa yitezwe i Kigali mu gihe umubano n’igihugu cye n’u Rwanda umaze igihe utifashe neza.
Afurika y’Epfo iyoboye ibihugu byo mu muryango wa SADC byohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ingabo zo gufasha iki gihugu kwirukana umutwe wa M23 Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha.
Ingabo za Afurika y’Epfo ku rugamba zifatanya n’abarimo umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ihuriro ry’ingabo zirimo iza Afurika y’Epfo kandi rinarimo n’iz’u Burundi Perezida wabwo uheruka gutangaza ko yifuza gufatanya na RDC guhirika ubutegetsi bwa bw’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique mu kwezi gushize, yavuze ko Afurika y’Epfo yakoze amafuti yo kwivanga mu bibazo byo muri Congo.
Ati: “Afurika y’Epfo iri mu mafuti kandi ntibyari bikwiriye. Ukurikije amateka yayo, umubano wayo n’ibindi bibazo, kuki yakwivanga muri ibi bintu? Hari ibintu bidashoboka, niko kuri kandi hari impamvu zumvikana. Simbona buryo ki Afurika y’Epfo yakumva itekanye iri gukora akazi k’abandi, ni ukuvuga kurwana intambara mu cyimbo cya Congo”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko atumva impamvu Afurika y’Epfo nk’igihugu gisobanukiwe intandaro y’ibibazo biri muri RDC yahisemo “kurwana ku ruhande rwa FDLR igizwe n’abantu barimbuye abaturage bacu”.
Yunzemo ati: “Ntabwo numva uburyo Afurika y’Epfo yajya muri Congo kurwanya abantu bari guharanira uburenganzira bwabo. M23 n’abo irwanira, icyo barwanira ni ugusubizwa ubwenegihugu bambuwe no gufatwa nk’abaturage ba Congo. Ni abanye-Congo, na Tshisekedi ntabwo abihakana. Barahohoterwa ku manywa y’ihangu”.
Usibye Ramaphosa, Thabo Mbeki wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo mu kwezi gushize na we yatangaje ko azitabira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.



One Response
Perezida Cyril Ramaphosa ategerejwe i Kigali
Tshisekedi arahita yirukana ingabo za SADC!