Perezida Cyril Ramaphosa yahaswe ibibazo na komisiyo ishinzwe iperereza kuri ruswa

Sangiza iyi nkuru

Perezida Cyril Ramaphosa kuri uyu wa Gatatu yahaswe ibibazo na Komisiyo ishinzwe iperereza kuri ruswa, aho yemeye ko ubuyobozi bwa Zuma yari arimo nka visi perezida bwari bwaramunzwe na ruswa, atanga n’impamvu atigeze abweguramo niba yarabunengaga.

Imbere y’iyi komisiyo, Perezida Ramaphosa yavuze ko yari afite amahitamo atanu icyo gihe ari yo: Kwegura, kwisobanura, kwemera no gushishikariza, kuhaguma no guceceka, cyangwa kuhaguma no guhangana nayo.

“Ntabwo nigeze negura kubera ko byari kubangamira imbaraga zanjye zo kurwanya iki cyorezo, nk’uko Perezida wa Afurika y’Epfo,” Cyril Ramaphosa yabitangaje kuri uyu wa gatatu imbere ya Komisiyo ishinzwe iperereza kuri ruswa yaranze leta yari iyobowe na Jacob Zuma wamubanjirije, wahatiwe kuva ku butegetsi muri 2018.

Icyo gihe Cyril Ramaphosa yari visi perezida we kuva mu 2014 mbere yo kumusimbura muri Gashyantare 2018.

Raporo yatunguye benshi yashyizwe ahagaragara mu 2016 kuri ruswa yari yarabaye rusange ku buyobozi bwa Zuma, hagati ya 2009 kugeza muri 2018, isobanura neza ukuntu umuryango w’abaherwe w’Abahinde b’Abanyafurika y’Epfo bitwa ba Gupta bari begereye Zuma, bagiye babona amasoko ya leta binyuze muri ruswa, bakagira uruhare mu bibazo by’igihugu kugeza n’aho bagira uruhare mu gushyiraho abaminisitiri.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *