Perezida Donald Trump akomeje guhangana n’ibibazo by’urudaca by’abashaka kumweguza

Sangiza iyi nkuru

Nubwo Perezida Donald Trump akomeje kugerageza guca intege Abademokarate bamugera amajanja, kuri ubu Abademokarate bafatanyije n’Abarepubulikani baranenga bikomeye icyemezo cye cyo kuvana ingabo muri Syria.

Trump ngo amenyereye gusimbuka inkubiri za politiki ariko ngo iyi noneho ifite ubukana cyane cyane ko iyi yo ije mu gihe ateganya kongera kwiyamamaza nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.

Bigitangira Perezida Trump yashatse uko yasobanura icyemezo yafashe cyo kuvana ingabo muri Syria, kuwa Gatandatu ushize akaba yarabwiye abanyamakuru ati: “twagombaga kumara iminsi 30 muri Syria tuhamara imyaka 10 igihe kirageze ngo tuveyo ntabwo turi abapolisi ingabo zacu nizitahe.”

Bukeye bwaho kuwa Kane, Visi perezida Mike Pence, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Turkiya bagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano yaberaga mu majyaruguru ya Syria.

Perezida Trump wari mu ruzinduko muri Texas yavuze ko ari icyemezo gishimishije kuvana ingabo muri Syria, ariko bituma abademokarate n’Abarepubulikani bamuviraho inda imwe barimo Lindsay Graham, Senateri wa Carolina y’Amajyepfo, ubundi usanzwe amushyigikira.

Yabwiye abanyamakuru ko Trump ari “umukuru w’igihugu ufata icyemezo kidahwitse ahereye ku nama yagiriwe ariko itari nziza ku buryo nibwira ko azisubiraho”

Iki kibazo cya Syria kikaba cyaraje mu gihe Perezida Trump yari ahanganye n’ikindi cy’Abademokarate bashaka kumukura ku butegetsi bakora iperereza ku gikorwa cye cyo gusaba Ukraine gukora iperereza kuwo bahanganye, Joe Biden.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize Trump akaba yarabwiye abamushyigikiye ko iperereza rimukorwaho ribogamye, akomeza agira ati: “Kumvana ku butegetsi ni ijambo ntigeze ntekereza kuzabona cyangwa kumva rimvugwaho, mperuka kuvuga ko ari ijambo ribi.”

Ibintu bikaba byararushijeho gukomera kuwa Gatatu mu nama yabereye muri White House ku kibazo cy’intambara yo muri Syria, aho muri iyi nama Perezida Trump yavuze ko Nancy Pelosi, uyobora inteko ishinga amategeko, ari umunyapolitiki ukiri mu nzira yo kwiyubaka, Pelossi nawe ahita amusubiza ko Trump ari ‘Bavugirije’.

Amagambo ya Trump kuri Pelosi akaba yaratumye Abademokarate bari bamuherekeje mu nama bayisohokamo, barimo umuyobozi w’Abademokarate mu nteko wagize uti: “Nakoranye n’abaperezida batandatu, nagiye mu manama menshi nk’aya ariko sinigeze mbona umuperezida usuzugura urwego rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Abakurikiranira hafi ibiri kuba baravuga ko uko perezida Trump akomeza kotswa igitutu ariko abamushyigikiye bakomeza kugerageza kwirwanaho kandi ngo guhangana kuzakomeza kwiyongera mu gihe gahunda yo kumuvana ku butegetsi ikiriho kandi impande zombi zikomeje kumva icyo abaturage babivugaho.

Thomas Svalt wigisha muri Kaminuza ya Vanderbilt we avuga ko gahunda yo gushaka kuvana Trump ku butegetsi izateza amacakubiri mu Banyamerika. Ati: “Amacakubiri aziyongera mu gihugu ameze nk’ayagaragaye muri za 99 ubwo Clinton yari agiye kuvanwa ku butegetsi no muri 2000 igihe amatora yaranzwe n’amacakubiri.”

Ibi byose bikaba biri kuba mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitegura amatora yo muri 2020, impuguke muri politiki zihamya ko azitabirwa n’abantu benshi kubera ko amashyaka abiri akomeye abashishikariza kuzayitabira.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *