Perezida Donald Trump yabonanye n’Umwamikazi Elisabeth II amukorera udushya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatanu yabonanye n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II mu ngoro ye izwi nka Windsor Castle, aho bivugwa ko yaba yakoreye amahano.

Mbere y’uko yakirwa n’Umwamikazi Elisabeth, perezida Trump yari yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Theresa May.

Ku ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza perezida Donald Trump n’umufasha we Melania Trump bakiriwe nk’abanyacyubahiro ndetse indirimbo y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iraririmbwa, mbere yo gutambagizwa imbere y’ingabo z’ibwami.

Capture 2

Ku rundi ruhande, BBC iravuga ko perezida Donald Trump yageze ku ngoro y’umwamikazi yakererewe kandi ubusanzwe ngo ari icyizira, aho bavuga ko kubahiriza gahunda ibwami ari ikintu cy’ingenzi cyane kandi abashyitsi buri gihe bahagera mbere y’umwamikazi.

Dh 7t1XWAAEPafwDh 7u7KWsAA0O q

Usibye gukererwa iminota igera kuri 12 yose umwamikazi amutegereje kandi ubusanzwe bitabaho, biravugwa ko perezida Trump yakoze n’utundi udushya twinshi dutandukanye imbere y’Umwamikazi Elisabeth nk’aho yamwitambitse ubwo bari bari gutambagira imbere y’ingabo, nyuma yo kumusiga akamugenda imbere kandi nabyo ngo bibujijwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *