Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (CEEAC).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura yerekeza i Kinshasa. Yari aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha.
Inama isanzwe ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uriya muryango wa CEEAC iteganyijwe kubera i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023.
Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko nyuma y’iyi nama Perezida Ndayishimiye azagirira uruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Congo-Brazzaville, aho agomba kugiranira ibiganiro na mugenzi we DĂ©nis Sassou N’guesso.
Inama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize CEEAC byitezwe ko izasiga Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon atorewe kuyobora uriya muryango, akaba agomba gusimbura Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari umaze umwaka awuyoboye.


