Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 igihugu cye cyibasiwe n’ibitero bike by’iterabwoba ugereranyije no mu myaka yatambutse.
Perezida Nyusi yavuze ko ari inyuma y’aho u Rwanda n’ibihugu bituranye na Mozambique biyifashije mu kurwanya abajihadiste bari bamaze imyaka myinshi barayogoje intara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya kiriya gihugu.
Iyi ntara ikungahaye kuri Gazi yatangiye kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba zivuga ko zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam muri 2017 kuri ubu bimaze kugwamo abarenga 3,400; mu gihe abarenga 800,000 bavuye mu byabo.
Cyakora cyo muri Nyakanga uyu mwaka agahenge kabaye nk’akagaruka muri Cabo Delgado, nyuma y’uko ibihugu birangajwe imbere n’u Rwanda byohereje muri iriya ntara ingabo zo kuhagarura amahoro.
Perezida Nyusi ubwo yari imbere y’abagize Inteko ishinga amategeko ya Mozambique, yavuze ko umusanzu watanzwe na ziriya ngabo ari wo watumye agahenge kagaruka.
Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya iterabwoba byatumye bafata 245 bakekwaho kuba ibyihebe bica 200 n’abakuru babo 10.
Cyakora cyo kugeza ubu abanya-Mozambique ntabwo barabasha kwidegembya uko bikwiye, dore ko ibikorwa byo guhiga ibyihebe byahungiye mu ntara ya Niassa bigikomeje.


