Uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana , mbere y’urupfu rwe muri Mata 1994, yahakanaga avuga ko nta ruhare yagize kugira ngo habeho ibitero by’Inkotanyi mu gihe icyo zaharaniraga ari uburenganzira bamwe mu Banyarwanda bari barambuwe mu gihugu cyabo no ku gihugu cyabo ku bari mu buhungiro.
Nubwo Habyarimana ateruraga ngo asobanure neza icyo Inkotanyi zaharaniraga, n’uburyo u Rwanda rwari rufite abahunzi igihugu benshi , imbwirwaruhame za bamwe mu bayobozi baruyoboye kuva rwabona ubwigenge nawe arimo, zigaragaza neza icyo Inkotanyi zarwaniriraga.
Ahagana mu mwaka wa 1990 mu gihe impunzi z’Abanyarwanda zari nyinshi mu bihugu byo hirya no hino mu karere, yavuze ko bidashoboka ko zigaruka mu gihugu kuko cyamaze kuzura. Aha, Habyarimana yagize ati “U Rwanda ni nk’ikirahure cyuzuye, wongeyemo amazi ayarimo yameneka.”
Izi mpunzi zari zigizwe n’Abatutsi bahunze mu myaka ya 1959, 1961, 1963 no muri 1973 akaba yarasabaga ko ibihugu bizishaka byazakira bikaziha ubwenegihugu. Ati “Abari hanze bakore uko bishoboka babone ubwenegihugu bwaho, u Rwanda ni ruto nta na santimetero kare n’imwe ibagenewe yaboneka”.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu 1990, Habyarimana yavuze ko hari abamushinja byinshi birimo kuniga Demokarasi, guteza intambara,… aha ni naho yagarutse ku bitero by’Inkotanyi yitarutsaga avuga ko nta ruhare abifitemo.
Yagize ati “Umuntu wenda agisubije (Ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru] yarambura byinshi, kuko abo bitwaza byinshi, ngo Habyarimana nta shyigikiye Demokarasi, Habyarimana ni we wazanye intambara, ngo Habyarimana ibi n’ibi,… namwe musesenguye ibyo bavuga byose, mwabisubiza”.
Yakomeje avuga ko igitero cy’Inkotanyi mu 1990 atari cyo cya Mbere zari zigabye ku buryo ngo cyamwitirirwa, yagize ati “Inyenzi zateye u Rwanda rukibona Independence [Ubwigenge] muri itandatu na kabiri (1962) mu kwezi kwa Karindwi, zarateye mu Birunga ndibuka nari Su-Liyetona, bampa abasirikare bari bamaze kurasa nka gatatu gusa, turajyana tujya mu Birunga, muri 1962.
Mu 1963 zarateye mu Bugesera, zarateye muri za Shiri, mu Bugarama,… igihe se Inyenzi zitateye u Rwanda ni gihe ki? Uretse ko ibitero byasimburanwaga mu myaka”.
Yavuze ko uko ibi bitero byasimburanwaga ariko byanazaga bifite imbaraga bitewe n’uburyo byabaga byateguwe, ndetse binafite izindi mbaraga.
Nubwo Habyarimana, yigiraga nyoni nyinshi kubibazo yabazwaga n’itangazamakuru , mu gihe cy’ubutegetsi bwe abatutsi benshi barishwe, baratotejwe abandi bahunga igihugu, abandi bashyirwa mu magereza, kugeza ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu .
Habyarimana ntiyeruye ngo avuge impamvu Inkotanyi zagabaga ibitero
N’ubwo bwose Habyarimana yari azi ko Inkotanyi zirwanira uburenganzira bw’Abanyarwanda bari barambuwe mu gihugu cyabo, ashobora no gushaka umuti w’ikibazo, ntabwo yifuzaga gusobanurira abanyamakuru impamvu nyamukuru.
Ati “impamvu ni yayindi, iyatumye batera mu 1962, 1963, ….1967,… impamvu ni yayindi, iy’icyo gihe ni nayo y’ubungubu, ntabwo rero Habyarimana ari we wazanye intambara kuko icyo gihe Habyarimana si we wari ku butegetsi”.
Aha, Perezida Habyarimana ukurikiranye ibisubizo yatangaga uhita wumva neza ko nawe yari azi uburyo hari abanyarwanda bahejejwe ishyanga akagenda abyikuraho anabikwepa nkaho yakomeje avuga ko Inkotanyi zitagaba ibitero ari we zishaka, agashimangira ko icyo zigamije ari nacyo zari zigamije ubwo zabigabaga hakiyobora uwamubanjirije [Kayibanda Gregoire].
Ati “Bashaka Habyarimana se icyo gihe bashakaga nde, niba se ubungubu bashaka Habyarimana barashakaga uwayoboraga icyo gihe; kuki? Kuki bashakaga uwonguwo bagashaka na Habyarimana”.
Icyo Inkotanyi zarwaniraga zakigezeho ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo zafataga umujyi wa Kigali, mu rugamba zarwanye zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.
Habyarimana Juvenal wari umaze imyaka 21 ari Perezida w’u Rwanda, yapfuye ku wa 6 Mata 1994, ubwo yarasirwaga mu ndege yari imuvanye muri Tanzania, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo na Perezida w’u Burundi, Ntaryamira Cyprien.



