Perezida Hichilema yasoneye ababyeyi bose amafaranga y’ishuri kuva muri Mutarama 2022

Sangiza iyi nkuru

Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, yatangaje ko guhera muri Mutarama 2022 nta munyeshuri mu gihugu cye uzongera kwishyurira amafaranga y’ishuri umwana we wiga mu mashuri ya Leta.

Perezida wa Zambia yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Ati: “Mwaba mwarigeze mutekereza ko mushobora kwinjira muri Mutarama mudahangayikishijwe n’amafaranga y’ishuri? Yego. Mutarama 2022 niba ufite umwana wiga mu ishuri rya Leta, ntacyo uzishyura.”

Perezida Hakainde yavuze ko ibi biri mu byo yasezeranyije abanya-Zambia ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu, bityo bikaba byasohoye.

Uyu mukuru w’igihugu cya Zambia avuga ko uburezi ari ikintu gikomeye, bityo ishyaka rye rya UNPD rikaba rikwiye kubushyigikira.

Ikinyamakuru Lusaka Times kivuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iriya gahunda, Leta ya Zambia yagennye ingengo y’imari ya 2023 inngana n’akayabo k’amakwacha miliyari 18 (Arenga frw miliyari 1,024).

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Hichilema yasoneye ababyeyi bose amafaranga y’ishuri kuva muri Mutarama 2022
    Uyu mukuruwigihugu Ndagushimiye Cyanerwose. Isahanigera natwe bazatwibuka

  2. Perezida Hichilema yasoneye ababyeyi bose amafaranga y’ishuri kuva muri Mutarama 2022
    Uyu mukuruwigihugu Ndagushimiye Cyanerwose. Isahanigera natwe bazatwibuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *