Perezida Ibrahim Traoré yohereje ku rugamba umuganga wagaragaye amunenga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Ibrahim Traoré wa Burkina Faso yohereje ku rugamba umuganga witwa Arouna Louré, nyuma yo kugaragara mu mashusho amunenga.

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu Muganga wagaragaye avuga ko nta cyo Kapiteni Traoré afasha Ingabo za Burkina Faso mu rwego rwo kwigobotora iterabwoba.

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu biherereye mu karere ka Sahel byayogojwe n’ibitero by’aba-Jihadistes.

Ibitangazamakuru byo muri Burkina Faso bivuga ko nyuma y’uko amashusho ya Dr Arouna Louré agiye hanze, Perezida Ibrahim Traoré yahise amutumaho amwohereza ku rugamba; mu rwego rwo kwirebera uburemere bw’iterabwoba ryayogoje Burkina Faso.

Amafoto amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana uriya muganga ari ku rugamba, yambaye impuzankano y’igisirikare anafashe mu ntoki imbunda yo mu bwoko bwa AK-47.

Agace yoherejwe kurwanamo ni akitwa Koumbri; agace k’icyaro gaherereye mu ntara ya Yatenga mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Ni agace kamaze igihe kibasirwa n’ibitero bikomeye by’aba-Jihadistes.

Igiheruka n’icyo ku itariki ya 4 Nzeri cyiciwemo abantu 53.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *