Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan yagize umugore we visi perezida w’iki gihugu gito gikungahaye kuri peteroli cyahoze ari kimwe mu bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.
Mehriban Aliyeva azaba visi perezida wa mbere nk’uko perezida Aliyev yabitangaje mu iteka rye ryo kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Gashyantare, avuga ko atavuze imirimo azaba ashinzwe ariko ko ahise agira umugore we umuntu wa kabiri ukomeye mu gihugu kandi akaba amutegurira kuzahatanira no kumusimbura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gihugu gikungahaye mu bijyanye n’ingufu kimaze imyaka myinshi kiyobowe n’umuryango wa Aliyev. Se wa perezida Aliyev, Heydar yabaye perezida w’ishyaka ry’abakominisiti riyoboye igihugu mbere yo kuba perezida mu 1993. Umuhungu we yafashe ubutegetsi mu 2003.
Umugore we, Aliyeva wagizwe visi perezida kuri uyu wa kabiri yahise yitabira inama ku mutekano w’igihugu, ashimira umugabo we ku mwanya yamuhaye. Yagize ati: “ Bwana perezida, ngaragaje amashimwe yanjye kuri wowe kubw’icyizere wangiriye ”.
Uyu mugore w’imyaka 52 y’amavuko bivugwa ko anakomoka muri umwe mu miryango y’ibikomerezwa muri Azerbaijan, azwi cyane muri iki gihugu ubundi cya kisilamu ku myambarire ye ya kinyaburayi .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



