Perezida Jacob Zuma yatangaje ku mugaragaro ushobora kuzamusimbura

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yatangaje uwahoze ari umugore we Dr Nkosazana Dlamini-Zuma nk’ugomba kuzamusimbura ku butegetsi namara kuvaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe mu mpera z’uyu mwaka hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu muri kiriya gihugu. Aho Dr Dlamini-Zuma ndetse Cyril Ramaphosa wungirije Perezida Zuma bahatanira uyu mwanya wo kuzamusimbura.
Ibi Perezida Zuma yabitangaje ku cyumweru mu masengesho yari yabereye muri Bulwer mu burasirazuba bw’intara ya KwaZulu-Natal, aho yagarutse ku wahoze ari umugore we ndetse wanabaye umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe, avuga ko ari we wenyine Wabasha kuyoborana igihugu n’ishyaka riri ku butegetsi ANC.
Yagize ati”Dr Dramini Zuma ni umunyamurava ntabwo wapfa kumwigereza, ni umuntu wo kwizerwa, ndetse ni n’umuntu wifitemo ihinduramatwara kuko yanabigaragarije mu muryango w’Afurika yunze ubumwe.”
Yakomeje amutaka ibyubahiro ku mugabane w’Afurika bityo anemeza abari aho ko ari na ko agomba kubahwa muri Afurika y’Epfo by’umwihariko.
Dr Dramini Zuma yabaye umugore wa Perezida Jacob Zuma igihe kingana n’imyaka igera kuri 16, ni ukuvuga kuva mu 1982 kugeza mu 1998.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Dlamini-Zuma ni umwe mu bahabwa amahirwe cyane muri kiriya gihugu yo kuzasimbura perezida Zuma uri ku butegetsi kuri ubu, wabugiyeho asimbuye Nelson Mandela na we wari warahaye Dr Dramini Zuma umwanya wa minisitiri w’ubuzima mu 1994.
Usibye kuba Dramini Zuma yarabaye minisitiri w’ubuzima ku ngoma ya Nelson Mandela, akayobora na UA, yanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Perezida Thabo Mbeki muri 2009.
Ni muri urwo rwego Perezida Zuma yagize ari”ubwo nzaba mvuye ku buyobozi, nifuza ko yazansimbura kuko afite uburyo bwihariyw akoramo ibintu kandi akabishyira ku murongo neza.
 
nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *