Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe, Perezida wa gatanu wa Tanzania, Dr John Pombe Joseph Magufuli yashyinguwe nyuma y’icyumweru yitabye Imana.
Perezida Magufuli yitabye Imana ku wa 17 Werurwe azize indwara y’umutima.
Nyuma y’iminsi itanu azengurutswa Tanzania mu rwego rwo gufasha abaturage kumusezeraho, Perezida Magufuli yashyinguwe ahitwa Geita mu gace ka Chato ho mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania avukamo.
Nyakwigendera Magufuli yashyinguwe mu irimbi ry’umuryango we riherereye muri kariya gace.
Umuhango wo kumushyingura wabimburiwe n’ibitambo bibiri bya Misa zo kumusabira, birimo icyaturiwe muri Kiliziya ya Chato yakundaga gusengeramo n’ikindi cyaturiwe muri Stade yo muri kariya gace.
Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu, Jakaya Kikwete wayoboye kiriya gihugu, Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu baherekeje bwa nyuma Perezida Magufuli.








Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


