Imyigaragambyo y’abarwanya Perezida Joseph Kabila muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yahitanye abasaga 30, hanangizwa byinshi, ku bw’ibyo perezida yanenze ibyo bikorwa ndetse anakomeza imiryango yabuze ababo.
Mu ijambo yagejeje ku baturage mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeli, imyigaragambo imaze iminsi iba yayise “Imvururu z’amaraso”, asaba ko ibyo byahagarara no kwihanganisha ababuze ababo bagiye barasirwa mu mihanda i Kinshasa.Yakomeje avuga ko ubwo bugizi bwa nabi nawe bwamushenguye umutima.
Leta ya Kinshasa mu gihe ivuga ko abantu bishwe muri iyo myigaragambo imaze iminsi igera kuri 3 ari 32, HRW ikavuga 37, abatavuga rumwe na Leta bo bemeza ko abantu bahasize ubuzima babarirwa mu 100 nk’uko ikinyamakuru Allafrica kibitangaza.
Izi mvururu zisa nkizatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru zatangijwe na opozisiyo ya Kabila, nyuma yaho Guverinoma ya Congo yakunze kugaragaza ko hari ibibazo bitarakemuka mu gutegura amatora ikavuga ko amatora ashobora kutazaba nk’uko byari biteganyijwe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakavuga ko ari uburyo bwo gukwepa amatora kugirango perezida Kabila agume ku butegetsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com


