Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yitegura kurekura ubutegetsi mu mwaka utaha, yamaganye ibirego by’abashinja umuryango we kwigarurira ibirombe by’amabuye y’agaciro y’igihugu ndetse ntiyatinya kuvuga ko ibyo bavuga ari ubucucu kuko nta bimenyetso bashobora gutanga.
Perezida Joseph Kabila yahaye umukoro abo bamushinja we n’umuryango we kungukira akayabo muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, wo kwerekana ibimenyetso bifatika niba mu by’ukuri ngo babifite. Ibyo Perezida kabila ashinjwa akaba ari ibyasohotse mu cyegeranyo cy’ikinyamakuru Bloomberg mu 2016.
Iki kinyamakuru kikaba cyaravuze ko umuryango wa Perezida Kabila ufite impushya zigera ku 120 ziwuha uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro nka zahabu, diamants, cobalt n’andi.
Perezida Joseph Kabila ati: “ Nizeye ko abantu banditse izo raporo baba ku wundi mubumbe utari uyu mubumbe. Mwisanzure mumpe amazina y’abo bo mu muryango n’izo mpushya, nta bibaho .”
Abajijwe niba umugore we n’abana badafite impushya zo gucukura amabuye y’agaciro koko, Perezida kabila yasubije agira ati: “ Uzi imyaka abana banjye bafite ku buryo bagira uburenganzira bwo gucukura? ”
Yakomeje agira ati; “ Aha ni ho ubucucu butangirira, munyemerere nkoreshe iri jambo. Nizeye ko umwe muri iyi minsi hari uzazana ikintu gifatika aho kuba ibirego ibumoso n’iburyo .”
Ibi perezida wa Congo, Joseph Kabila yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BBC I Kinshasa, aho yanakomoje ku buzima bwe nyuma yo kuva ku butegetsi n’urwego demokarasi yagezeho ku buyobozi bwe.
Perezida Joseph Kabila wemeza ko ntacyo azabura kku meza ye nava ku butegetsi, yongeyeho ko bizoroha guha ubutegetsi uzaba watsinze amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza, yemeza ko azaba mu bwisanzure no mu mucyo kandi ko abaturage bazemererwa gutora bisanzuye.


