jazee.png

Perezida Kagame abona ubu nta mpamvu afite yo kuganira byihariye na Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame abona ko nta mpamvu ifatika yo kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi umaze igihe utameze neza.

Perezida Kagame na Museveni bamaze igihe kirekire ari inshuti bitewe ahanini no kuba barafatanyije mu rugamba rwari rugamije kubohora Uganda, no kuba Leta ya Uganda yarahaye inzira abasirikare ba RPA-Inkotanyi bahoze mu gisirikare cyayo, bajya kubohora u Rwanda (urugamba rwabaye kuva mu 1990 rurangira mu 1994).

Gusa umubano w’ibi bihugu bayoboye wajemo agatotsi, bitewe n’impamvu z’umutekano w’abaturage babyo, isano y’ubuvandimwe byari bifitanye isa n’isibanganye, muri Uganda hakomeza kumvikana Abanyarwanda bafungwa n’inzego z’umutekano, imipaka ibihuza irafungwa, Abanyarwanda babuzwa kongera kujyayo.

Habayeho ibiganiro byagizwemo uruhare na Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’abahuza, ariko birasa n’aho ntacyo byatanze.

Mu kiganiro na Al Jazeera, Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru ko atakivugana na Museveni bitewe n’aka gatotsi kaje mu mubano w’ibihugu bayoboye kuko abona nta mpamvu ifatika yatuma babikora. Ati: “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze, kugeza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse. Kuganira ntibikwiye kuko nta mpamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe. Niba bidahari, byaba bimaze iki?”

Umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kugaragara mu 2019, ariko bikavugwa ko ikibazo cy’Abanyarwanda bahigwa n’inzego z’umutekano z’iki gihugu kiri mu majyaruguru (kiri mu byatumye uba mubi) cyatangiye kubaho mbere y’uyu mwaka.
jazee.png

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame abona ubu nta mpamvu afite yo kuganira byihariye na Museveni
    Umuririmbyi w’umunyekongo yaririmbye !Ingratitude” bivuze “Bihemu”, wa muntu utibuka uwamugiriye neza. Ntacyo Habyarimana atakoreye Museveni ariko icyo Museveni yamwituye ni urupfu! “Ingratitude”! Abanyarwanda bafashije Museveni ariko aho afatiye ubutegetsi, yagiye mu mugambi wo gutera Urwanda! “Ingratitude”! Ariko kandi nawe yafashije impunzi gusubira mu gihugu cyabo. Abahoze ari impunzi ariko bigaramye uwabafashije ngo ntawe ugira undi. “Ingratitude”! Iyi mburagasani iri hose yuko no hagati yacu iraganje. Hari abaduhaye akazi, abaturihiriye amashuri, abatugaburiye, abaduhishe mu gihe twahigwaga, …, abo bose twabateye umugongo, twabirukanye mu gihugu, twarabasenyeye, twarabakenesheje, …! “Ingratitude”

  2. Perezida Kagame abona ubu nta mpamvu afite yo kuganira byihariye na Museveni
    Umuririmbyi w’umunyekongo yaririmbye !Ingratitude” bivuze “Bihemu”, wa muntu utibuka uwamugiriye neza. Ntacyo Habyarimana atakoreye Museveni ariko icyo Museveni yamwituye ni urupfu! “Ingratitude”! Abanyarwanda bafashije Museveni ariko aho afatiye ubutegetsi, yagiye mu mugambi wo gutera Urwanda! “Ingratitude”! Ariko kandi nawe yafashije impunzi gusubira mu gihugu cyabo. Abahoze ari impunzi ariko bigaramye uwabafashije ngo ntawe ugira undi. “Ingratitude”! Iyi mburagasani iri hose yuko no hagati yacu iraganje. Hari abaduhaye akazi, abaturihiriye amashuri, abatugaburiye, abaduhishe mu gihe twahigwaga, …, abo bose twabateye umugongo, twabirukanye mu gihugu, twarabasenyeye, twarabakenesheje, …! “Ingratitude”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *