Ikinyamakuru Le Point cyo mu Bufaransa cyagiranye ikiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Village Urugwiro tariki ya 31 Mutarama 2020, gisohora inkuru ivuga ku mateka y’u Rwanda, inzira uyu mukuru w’igihugu yanyuzemo mu myaka hafi 20 ayoboye u Rwanda ndetse n’imbogamizi ahura nazo zirimo n’abanenga ubutegetsi bwe.
Le Point itanga ishusho y’u Rwanda kuva mu myaka irenga 25 ishize ndetse n’uyu mukuru w’igihugu, wabaye icyitegererezo mu gihugu ndetse no mu mahanga, cyane cyane ku mugabane w’Afurika.
Ivuga ku rugamba rwo kubohora igihugu ingabo za RPA zarwanye ziturutse muri Uganda, zitabara abatutsi bari basigaye, mu gihe muri iyi jenoside abatutsi barenga miliyoni bishwe mu minsi 100.
Mu nzira yo kongera kubaka u Rwanda, Perezida Kagame yavuze kuri zimwe mu nzitizi yahuye nazo, ati: “Hafi ya byose byari inzitizi. Mu 1994, twari tugomba kongera kubaka igihugu cyangiritse. Igihugu cyari cyarasenyutse cyose, twavuga ko nta na kimwe cyari gisigaye. Inzitizi ya mbere kwari ukunga abantu bari baramaze kugira imyumvire ituma yumva ko atari bamwe nk’uko bari barabibigishije, bumvaga ko nta kintu bakorera hamwe.”
Iki kinyamakuru kivuga ko cyagiranye ikiganiro na Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’Ubufaransa, kimubaza uko abona Perezida Kagame. Sarkozy yasubije ati : « Bisaba imbaraga gusana u Rwanda nk’igihugu cyashenguwe bikomeye na Jenoside. Birashoboka ko wenda atari ko yujuje ibisabwa byose muri demukarasi, ariko ndahamya ko afitiye icyerekezo cyiza u Rwanda n’Afurika. Azi aho ari kwerekeza igihugu cye.»
Nicolas Sarkozy yavuze aya magambo mu gihe hari raporo zagiye zishyirwa hanze n’imwe mu miryango mpuzamahanga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, zimwe zivuga ko ari umunyagitugu udaha ijambo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, hakaba n’ubwo bamwe bafunzwe.
Hari indi yasohowe na Financial Times mu 2019 ivuga ko habayeho gutekenika mu mibare igaragaza ko u Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije mu iterambere. Byavuzwe kandi ko nta demukarasi iri mu Rwanda, gusa ibi byose Abanyarwanda babyamaganira kure, bakavuga ko byose ari ibinyoma bifashisha mu buryo bwo guhagabika igihugu.
Abanyarwanda bamagana iby’izi raporo ndetse n’amagambo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bashingira: ku kuba rumaze gutera imbere bigaragarira amaso ya buri wese urugezemo, bakanenga by’umwihariko abaruvugira hanze batararukandagiramo, bemeza ko ibikorwaremezo by’u Rwanda byiyongeye ku rwego rwo hejuru, ko imibereho y’abaturage yazamutse ndetse n’izindi nzego zigize ubuzima bw’igihugu.
Amateka y’u Rwanda agaragaza ko rwateye intambwe ishimishije, bituma amahanga arusura ngo arwigireho, abayobozi barwo bakifashishwa mu gutanga ibiganiro byubaka mu nama n’amahuriro mpuzamaganga ndetse bakagirirwa icyizere cyo kuyobora imwe mu miryango ikomeye.
Raporo zitandukanye zisohorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) zigaragaza ko mu myaka irenga 15 ishize, iki gihugu kitaracya munsi ya 7% mu bukungu. Umwaka wa 2019 wo iki gihugu cyazamutse mu bukungu ku kigero cy’10%. Muri uyu mwaka no mu 2020, hari icyizere buzazamuka kirenga 8%.



2 Responses
Perezida Kagame afitiye u Rwanda n’Afurika icyerekezo cyiza-Sarkozy
ni umugabo turamwemera
Perezida Kagame afitiye u Rwanda n’Afurika icyerekezo cyiza-Sarkozy
ni umugabo turamwemera