Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macro, ku wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018.
Kuri uyu munsi, Perezida Paul Kagame azaba ari i Paris mu ihuriro ryo guteza imbere Ikoranabuhanga mu Mishinga Igitangira ‘VivaTech’ ari nabwo azaboneraho kubonana na mugenzi we, Macro.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza ko Perezida Kagame na Macro bazabonanira i Champs-à‰lysées, iki ngo kikaba ari nk’ikimenyetso cyiza cyo kuzura umubano hagati y’ibihugu byombi [Rwanda & France].
U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni. Iki gihugu n’iyi saha ntabwo cyari cyerura ngo cyemere uruhare rwacyo muri iyi jenoside.
Kuba Perezida Kagame azaba ahuye na Macro ku nshuro ya kane mu mezi umunani ashize, ngo cyaba ari ikimenyetso ndetse n’ubushake bwo gushaka uburyo umubano w’ibi bihugu byombi wazuka.
RFI itangaza ko bimwe mu byo bazaganiraho, harimo kurebera hamwe uko u Bufaransa bwatera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ku bumwe bwa Afurika.
Bazaganira kandi kuri kandidatire ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, bivugwa ko ashobora kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha igifafaransa (Organisation internationale de la Francophonie ‘OIF’).
Nyuma yo kubonana kwabo, bucyeye ku wa kane tariki ya 24 Gicurasi, bazanahurira muri iyi nama ya ‘VivaTech’ ndetse n’abandi banyacyubahiro bayitumiwemo bo hirya no hino ku isi.
Aba bayobozi bombi bagiye kongera kuganira, mu gihe u Bufaransa bukomeje kotswa igitutu kuva ubwo Perezida Macron w’imyaka 39 agiriye ku butegetsi aho ari gusabwa gukora ibitandukanye n’iby’abamubanjirije akemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanatera intambwe yo kubisabira imbabazi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



