Perezida Kagame agiye kwandika igitabo kizagaruka ku rugamba rwo kwibohora

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame yavuze ko agiye kwandika igitabo cyangwa akabinyuza mu bundi buryo, mu kubika amateka yaranze urugamba rw’imyaka 4 rwo kubohoza igihugu.

Ibi yabitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru ya 26 rwibohoye ikaba ari insinzi yabonetse nyuma y’urugamba rwatangiye mu mwaka w’1990 rukarangira 1994.

Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari rukomeye ku buryo buri wese atapfa kwiyumvisha. Yagize ati: “Ingorane n’amateka byaranze urugamba, nta ni bigari, ni birebire ndetse birakomeye kurenza uko umuntu yabyiyumvisha. Hari abagerageza kubyibazaho no kugira uko babitwara, ariko ni twe tubizi, ni natwe tuzi uko tubitwara”. Ati: “Nzabishakira igihe. Izaba ari inzira yo gushakira ubutabera impamvu”.

Perezida Kagame yavuze ko azifashisha abavandimwe bo muri FPR bafatanyije urugamba, akandika igitabo kigaragaza imiterere y’urugamba kuva rutangiye kugeza rurangiye.

Perezida Kagame kandi yavuze ko urugamba rwo kwibohora ari inzira ndende ndetse igomba gukomeza kugeza ubwo n’umugabane wose ubigezeho. Yagize ati: “Buri kimwe cyose dukeneye ngo dusoze urugendo rwacu, rubashe kugeza Afurika aho twifuza ko igera, kiri mu biganza byacu”.

Uretse ubu buryo bwo gusigasira amateka y’urugamba Perezida Kagame azifashisha,Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyanagaragaje uduce nyaburanga 8 tugiye kujya dusurwa mu rwego rwo guteza imbere Ubukerarugendo no gukomeza kurinda amateka y’urugamba rwo kwibohora.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame agiye kwandika igitabo kizagaruka ku rugamba rwo kwibohora
    Muraho !I will always be thankful for H.E Paul Kagame ..Imana izamwihembere nabagenzi be barokoye igihugu ! Ntago narokotse Genocide against Tutsi kuko navutse 1998 gusa narize Kandi nubu njyansubiramo nkarebe ibijyambere mugihugu cyanjye ,ikindi ntago Iwacu bishe umuntu n’umwe nubwo batahigwaga yewe muboshobozi bwabo Hari abarinze Igihango cy’abanyarwanda ! Nubwo mubuzima mbabazwa na Genocide yakorewe abatutsi …nshimishwa nuko u Rwanda rwabohowe leta mbi ..Kandi nkasenga Imana ngo ntibikabe ukundi ndetse N’abandi bayobozi bazaza Mumyaka irimbere udashaka kubaka U Rwanda uwo azatubona ! Baca Umugani mukinyarwanda ngo Umwana ni nka Se …Urugano Rwanjye twe mbaraga ziguhugu tuzatera Ikirenge mucya Papa Paul Kagame nabo bafatanyije !!!

    1. Perezida Kagame agiye kwandika igitabo kizagaruka ku rugamba rwo kwibohora
      Nicta urakoze cyane kuba ku myaka 21 gusa ubasha kumva kwibohora ubutegetsi bubi n’inyungu byagiriye abanyarwanda twese. Hari benshi biyita abanyabwenge kandi babasaza byananiye kumva cg badashaka kubyumva.
      Ukomereze aho kandi ujye wegera urungano rwawe kugirango muzatere ikirenge mucyabababanjirije.

    2. Perezida Kagame agiye kwandika igitabo kizagaruka ku rugamba rwo kwibohora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *