Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, arabaza aho abavuga ko babuze ibyo kurya bakura ubushobozi bwo kugura inzoga ubudasiba.
Iki kibazo cyakomotse ku cyo yabajijwe kijyanye n’inama zo kwirinda umunaniro mwinshi (stress), aho yasubije ko amafunguro umuntu afata ndetse n’ibyo anywa byagikemura.
Mu kiganiro yagiriye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023, umunyamakuru yamumenyesheje Perezida Kagame ko imibare y’abanywa agasembuye mu Rwanda yazamutse.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Barazamutse? Bakura hehe ibyo? Kwanza, inzoga nyinshi ziragurwa. Hari abazakubwira ngo ntibabona icyo bafungura ariko ukabona ay’inzoga, na byo harimo ukutavugisha ukuri. Aho guhitamo kunywa inzoga kandi wabwiriwe, kuki ya mafaranga utahitamo icyo ufungura, ntubwirirwe?”
Yasobanuye ko abataka inzara ariko bakabona amafaranga yo kugura inzoga, bafite ikibazo cy’imyumvire.
Raporo nshya yasohowe na Minisiteri y’ubuzima tariki ya 30 Kamena 2023 yagaragaje ko mu mwaka w’2013, abanywaga ibisindisha (inzoga) mu Rwanda bari 41.3%. Umwaka ushize warangiye bageze kuri 48.1%.


