Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko (Jeux Olympiques de la Jeunesse), iri kubera i Dakar muri Sénégal.
Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, aho yifatanyije na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ndetse n’abandi bayobozi mu muhango wo gufungura iyi mikino wabereye kuri Stade Abdoulaye Wade.
Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), igahuza urubyiruko rufite impano mu mikino itandukanye, ahanini abakinnyi bafite hagati y’imyaka 15 na 17. Uretse guhatanira imidali, igamije no guteza imbere indangagaciro zirimo ubucuti, kubahana, ubufatanye no guharanira kuba indashyikirwa.
U Rwanda ruri muri iri rushanwa ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda, bazahatana mu byiciro bitanu birimo imikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare, Taekwondo na Kung Fu Wushu.
Amarushanwa azabera mu mijyi itatu ya Dakar, Diamniadio na Saly, aho azasozwa ku wa 13 Ugushyingo 2026.
Biteganyijwe ko azitabirwa n’abakinnyi bagera ku 2.700 baturutse mu bihugu bitandukanye, bagahatana mu mikino 25 igizwe n’ibyiciro 153 bitangwamo imidali.


