Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze kugera Istanbul mu murwa mukuru wa Turkiya aho yitabiriye inama ihuza kiriya gihugu n’umugabane wa Afurika.
Mu kanya kashize ni bwo Umukuru w’igihugu yageze muri Turkiya nk’uko byemejwe n’ibiro bye mu butumwa byanyujije ku rubuga rwa Twitter.
Inama yiga ku bufatanye bwa Turkiya n’Umugabane wa Afurika biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa Gatanu, ikaba igomba kumara iminsi ibiri.
Byitezwe ko yibanda ku ngingo zirimo ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika na Turkiya, gusa ingingo ijyanye n’umutekano ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare iri mu zitezwe cyane bijyanye no kuba ibihugu byinshi bya Afurika bigura indege z’intambara muri Turkiya.
Abayobozi bakuru n’Abaminisitiri bo mu bihugu 39 ni bo bategerejwe mu murwa mukuru wa Turkiya, barimo abakuru b’ibihugu 13.
Biteganyijwe ko Perezida Recep Tayyip Erdo?an wa Turkiya ejo ku wa Gatandatu ari bwo azageza ijambo ku bitabiriye iriya nama igiye kuba ku nshuro ya gatatu.





