Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga umutekano w’abanyeshuri birirwa kuri internet ukwiye kurindwa bitewe n’igihe kinini bamaraho cyarushijeho kwiyongera kubera ibihe bya Covid-19 byatumye abanyeshuri batakaza umwaka wose w’amasomo.
Yabitangaje kuri uyu Wa Mbere mu nama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari wa Interineti yahuriyemo n’umushoramari Carlos Slim, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao.
Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yari ifite insanganyamatsiko yo kubaka ikoranabuhanga ridaheza, nyuma y’icyorezo cya Covid-19.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ikoreshwa ry’umuyoboro mugari wa interineti ryiyongereye cyane muri ibi bihe by’icyorezi cya Covid-19, ariko ko uko ubuzima bwagiye bwimukira cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, byatumye kujyanisha imikoreshereze y’ikoranabuhanga n’uburyo bisanzwe biba ihame, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi.
Perezida wa Repubulika, Paul kagame kandi avuga ko mu gihe henshi amashuri yari afunze kubera Covid-19, umubare munini w’abanyeshuri batabashije kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse bamwe mu banyeshuri batakaje umwaka wose w’amasomo.
Yakomeje avuga ko ubu hari abanyeshuri benshi bamara igihe kinini kuri interineti, bityo ko hakwiye gushaka uko umutekano wabo waba wizewe, ari nayo mpamvu intego y’iyi komisiyo muri uyu mwaka yibanda ku ngingo eshatu, ari zo umuyoboro wa interineti uhamye, interinet iihendutse ndetse n’umutekano mu gukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Mu gihe kandi abana bamara umwanya munini kuri internet, tugomba guharanira ko bahaba batekanye. Ni yo mpamvu gahunda y’ibikorwa ya Komisiyo y’umurongo mugari wa Internet mu guhangana na Covid-19 ishingiye ku ngingo eshatu ari zo Internet ihamye, igera kuri bose kandi itekanye.”
Kuba haratangiye gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 mu bihugu bitandukanye, ngo bigaragaza ko icyorezo cya Covid-19 cyaba kigiye kugera ku iherezo nk’uko byatangajwe na Perezida Kagame.
Ati “Hamwe no kohereza inkingo mu bihugu byinshi, iherezo ry’icyorezo cya Covid-19 riregereje. Ariko inzira iracyari ndende, cyane cyane mu bukungu butera imbere”.
Yavuze ko ubu ari igihe cyo gushyiraho ubufatanye bushya kugirango umuyoboro mugari wa internet ugere kuri bose no kwagura ishoramari risabwa kugirango hagerwe ku buringanire bwa digitale.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


