Perezida Kagame avuga ko gusabiriza inkunga ari nko gutsindwa mu myumvire kw’Abanyafurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko Afurika ishobora gutera inkunga iterambere ryayo.

Ibi yabitangaje ku wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018 i Kigali, mu kiganiro ku ‘Gutera inkunga umugabane wa Afurika hagamijwe iterambere rirambye”.

Iki kiganiro cyatangiwe mu nama ihuza abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, Dr Mukhisa Kituyi, Umunyamabanga Mukuru w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) n’abandi batandukanye.

Perezida Kagame avuga ko nta gushidikanya, Afurika ishobora gutera inkunga iterambere ryayo. Ko bivuze ko Afurika ikomeje gutera inkunga iterambere ry’abandi kandi ko bimaze igihe.

Avuga ko agaciro k’ibinyura mu buryo butaribwo, imisoro itishyurwa n’ibicuruzwa binyura mu nzira zitazwi karuta kure inkunga Afurika iterwa n’amahanga.

Ati “Tugomba kwemera uruhare rwacu mu gushyira ubushobozi bwa Afurika ahatariho, kandi tukiyemeza kubikosora. Njye numva ahubwo dukeneye guhuriza hamwe imyumvire mizima kuruta uko dukeneye gusaba inkunga y’ubushobozi”.

Aranenga kandi imyumvire y’uko Abanyafurika ntacyo bageraho nta nkunga z’amahanga, ahubwo bagahora bategereje iby’Imuhana.

Agira ati “Muri Afurika, mu by’ukuri, dufite ibyo dukeneye byose. Ibibura, dufite ubushobozi bwo kubigeraho. Ariko usanga dukomeje kugira imyumvire y’uko ntacyo twageraho hatabayeho inkunga y’amahanga”.

Arakomeza agira ati “Akenshi usanga twirirwa dusabiriza ibintu tunafite hano iwacu. Ibi tugomba kubibona nko gutsindwa mu myumvire yacu”.

Avuga ko ibi bidasaba ubumenyi buhambaye, ahubwo ko bijyana no kubaka icyizere mu baturage ko amafaranga yabo azakoreshwa uko bikwiye. Aha ngo ni naho politiki nziza ishingira, politiki ishingiye ku muturage.

Kuba amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangijwe mu 2016 ngo akomeje kugera ku ntego yayo, byerekana ko Afurika ifite ubushake bwo gutera inkunga intego Abanyafurika basangiye.

Ati “Imisanzu ku Kigega cy’Amahoro ikomeje kwiyongera, ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yaragabanyijwe, ndetse umusanzu w’ibihugu ukomeze kuza neza kandi ku gihe”.

Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe (AfCFTA) rigamije kongera ubuhahirane muri Afurika ndetse no kurushaho kunoza itangwa ry’imisoro. Ibi nabyo ngo ni iby’ingenzi kandi bikerekana ubushake bwo  kunga ubumwe nk’Umugabane wa Afurika.

Uretse aba batangajwe haruguru, abandi bahoze ari abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ni Armando Guebuza na Joaquim Chissano bigeze kuyobora Mozambique, Mohamed Moncef Marzouki wahoze ari Perezida wa Tunisia na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *