Perezida Kagame avuga ko hakenewe ikoranabuhanga kuri bose kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko hakenewe ikoranabuhanga kuri bose kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yafunguraga inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa interineti (Broadband) hagamijwe Iterambere Rirambye, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa 7 Gicurasi 2018.

Perezida Kagame avuga ko bitewe n’imiterere ya Afurika, hakenewe ikoranabuhanga rigera kuri buri wese mu bushobozi bwe.

Ati “Kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwaremezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe, ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma tugomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo tugeze umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telephone zigendanwa) kuri bose”.

Perezida Kagame avuga ko ibi bizagerwaho ku bw’imbaraga z’Abanyafurika, Ati “Nitwe tugomba kuyobora izi mpinduka mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze,… Ibyo nitubikora, tuzabasha gufatanya n’abandi dusangiye intego nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa”.

Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa ahandi hose haba mu bucuruzi, uburezi, no mu buzima,… rishingiye ku murongo mugari wa internet.

Iyi nama yitabiriwe na Carlos Slim ufatanyije na Perezida Kagame kuyobora iyi komisiyo Y’umurongo mugari, na Houlin Zhao ubungirije, usanzwe ari n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho ( ITU).

Iyi nama kandi ni igice kimwe mu bigize inama ngari ya ‘Transform Africa’ iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere, aho igomba kwitabirwa n’abayobozi n’abikorera basaga 4000 baturuka mu bihugu 80, ikazamara iminsi ine.

Pe

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *