Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko gukira neza ari ugukira ku mutima no ku mubiri, bitandukanye no kuba umuntu ngo yabugeraho ari uko abanje guhemuka.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, ubwo Perezida Kagame yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 16, nibwo yagarutse cyane ku mpinduka abanyarwanda basabwa kugira ngo hahashywe ubukene.
Perezida Kagame avuga ko gukena ku mubiri no ku mutima ntaho byageza umuntu, ahubwo ko iyo umuntu akize ku mutima n’umubiri, bishobora no kuzamufasha kuzakingurirwa amarembo y’ahera nyuma y’ubuzima bwo ku Isi.
Yagize ati “Ubukene ntaho bugeza umuntu, ngira ngo wenda no muri za nyigisho bigeze kuvuga wenda reka nkeke ko bashakaga kuvuga ikindi, ari umukene ku mutima no ku mubiri byose ntaho bigeza umuntu”.
Umukuru w’igihugu akomeza avuga ko gukira ntacyo bitwaye, ariko na none ko biba byiza iyo umuntu akize ku mutima no ku mubiri.
Ati “Ubukire aho buba bubi ni igihe wambuye, wishe, wakoze icyaha kugira ngo ugere ku bukire, aho niho ubukire buba bubi, cyangwa se iyo ubukoresheje nabi kugirira abandi nabi, ubwo nibwo bukire bubi”.
Arakomeza agira ati “Naho ubundi, kugira uburyo, amikoro, gukira ku mubiri no ku mutima, ubundi mu idini ryacu twese ngira ngo aho niho tuzajya ahantu heza nyuma y’ubu buzima turimo,…”.
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bafatanyijwe n’abaturage bagomba gufata iya mbere bafashanya hagamijwe gushyiraho impinduka zivana abantu mu bukene, u Rwanda rukagera aho rwifuza.
Akavuga ko urwo rugendo rushobora kudindizwa rimwe na rimwe n’abayobozi bakora bashaka inyungu zabo bwite kurusha guharanira inyungu z’abo bayobora. Akavuga ko ibi bidakwiye na gato.
Ati “Iyo byajemo ibikorwa bibi biradutinza usibye ko byatubuza kugera aho dushaka kandi byanatubuza kuhagera kandi nta mpamvu, cyane cyane iyo abayobozi bireba ntibarebe abo bayobora, ibyo ntabwo twasiba kubisubiramo,…”.
Iyi yari inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 16, muri uyu mwaka wa 2018, ikaba ibaye iminsi ibiri muri Kigali Convention Center. Iheruka yarabaye ku matariki ya 18 na 19 Ukuboza 2017.
AMAFOTO:








Amafoto : Village urugwiro


