Perezida Kagame Paul, yongeye kugaruka ku Mutwe wa M23, avuga ko udafite inkomoko mu Rwanda, ndetse ko abawugize atari Abanyarwanda bityo ko ntacyo rubashakamo. Ibi yabigarutseho mu kiganiro na France24 kuwa Gatanu w’iki cyumweru. Yagize ati “Amateka y’aba bantu, arazwi neza, yaganiriweho hamwe na Perezida Tshisekedi na Guverinoma ya Congo n’abandi. [M23] aba ntabwo ari abantu baturuka mu Rwanda. Ni gute Congo igira iki kibazo cya M23 icy’u Rwanda?” Yavuze ko ibibazo bya RDC bifite ibintu byinshi bibishamikiyeho, ko gukuramo kimwe ukacyitirira u Rwanda aba ari ukwirengagiza. Yatanze urugero ku Mutwe wa FDLR, kuba Ingabo za RDC zirasa ku butaka bw’u Rwanda, Monusco ifasha FDLR n’ibindi. Ati “Iki kibazo cyari gihari mu 2013, 2012, none ubu nyuma y’imyaka 10 ishize kiragarutse. Uratekereza ari iki kitagenze neza gitumye kigaruka? Nabaza uwo ariwe wese kumbwira impamvu iki kibazo njye mbona ko cyakemuka byoroshye, kigenda kimara imyaka 10 nyuma kikagaruka.” “Ugiye kureba, impamvu zimwe zigitera, zariho mu myaka 25 ishize. Kandi Umuryango Mpuzamahanga n’abandi, batanze amafaranga menshi bavuga ko bagiye gukemura iki kibazo kiri muri Congo. None twongeye kucyisangamo mu 2022. Urumva u Rwanda ari ikibazo muri ibyo byose?” Congo ivuga ko M23 ifashwa n’ u Rwanda, iki gihugu kirabihakana. N’ubwo bimeze bityo, Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda muri Congo baribasiwe bikomeye bitewe n’imirwano yasakiranyije FARDC na M23 kuva mu mezi make ashize, bazira uyu mutwe bavuga ko ugizwe n’Abanyarwanda.


