Perezida Kagame mu bayobozi 5 muri Afurika batumiwe mu nama ya G7 mu Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitanu byo muri Afurika batumiwe mu nama izahuza ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7) ku nshuro ya 45 iteganyijwe kuwa Gatandatu utaha, itariki 24 Kanama. Mu nama nk’iyi iheruka mu 2018 yabereye muri Canada, Perezida Kagame nabwo yari yatumiwemo.

Abakuru b’ibihugu na guverinoma ba G7 bazateranira mu nama yabo ngarukamwaka mu Mujyi wa Biarritz, mu majyepfo y’u Bufaransa, guhera kuwa Gatandatu kugeza kuwa Mbere, itariki 26 Kanama.

G7 ni bya bihugu birindwi bya mbere bikize kurusha ibindi ku Isi: u Budage, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Butaliyani, u Buyapani n’u Bwongereza.

Leta y’u Bufaransa yashyizeho ingamba zikaze cyane. Abasilikare, abajandarume, n’abapolisi ibihumbi 13 na 200 ni bo bazabungabunga umutekano w’abategetsi ba G7, nk’uko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Bufaransa, Christophe Castaner, yabitangarije abanyamakuru.

Yasobanuye ko na Espagne izakaza umutekano ku mupaka wayo n’u Bufaransa. Umujyi wa Biarritz uri muri kilometero hafi 500 uvuye ku mupaka wa Espagne.

Abakuru b’ibihugu bitanu by’Afurika batumiwe muri iyi nama ya Biarritz. Ni ab’Afurika y’Epfo, Burkina Faso, Misiri, Rwanda na Senegal. Abandi batatu bo mu bindi bihugu by’Isi nabo bazaba bahari. Ni ab’Australia, Chili, n’u Buhinde.

Ibi bihugu bigize G7 bikaba byihariye 58% by’ubukungu bwose bwo ku Isi bungana na trillion 317 z’Amadolari y’Abanyamerika ushyize mu mafaranga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *