Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umufasha we, Jeannette Kagame, bageze i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 29 Mutarama 2016 aho bitabiriye inama ya 26 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU.
Iyo nama yitabiriwe n’abaperezida n’abaminisitiri bagize ibihugu 54 bya AU, izibanda ku ntambara, imvururu n’ibindi byugarije umugabane wa Afurika muri iki gihe.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko iyo nama igamije kwihutisha gahunda uwo muryango wihaye yo guca intambara muri Afurika bitarenze muri 2020.
Ati” Dusigaje imyaka ine ngo tugere ku itariki ntarengwa twihaye yo gucecekesha imbunda no guca burundu akababaro k’abagore, abagabo n’abana bo mu bihugu byibasiwe n’imvururu n’uturere turangwamo iterabwoba.”
Iyi nama kandi yitezweho kwibanda ku bibazo biri mu Burundi, cyane cyane ku kohereza ingabo zo kugarura amahoro muri icyo gihugu kigiye kumara umwaka mu mvururu za politiki.
Abakuru n’ibihugu bya Afurika bazanaganira ku gihugu cya Sahara y’Uburengerazuba n’ibindi bimeze nk’ibigikoronijwe.
Bazanareba ku makimbirane ari muri Sudani y’Epfo, no ku mutwe w’intagondwa wa Al-shabaab ukomeje kuyogoza Somalia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


