Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024 Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye ibirori byo gufungura imikino Olympic igiye kubera mu Bufaransa.
Imikino Olempike ya Paris iteganyijwe kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, ni iya 33 yo mu mpeshyi igiye kuba kuva habaye iya mbere yabereye Athènes mu Bugereki mu 1896.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Bufaransa ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 aho bahise bitabira bimwe mu bikorwa birimo inama igamije iterambere rirambye muri siporo i Louvre, yabaye kuri uyu wa Kane.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mbere y’ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ku mugaragaro.
Nyuma yo kwakirwa bahise bitabira ibirori byo gufungura ku mugaragaro iyo mikino igiye kubera mu Bufaransa.
Mbere y’uko kandi Perezida Kagame yitabira ibi birori yari yabanje guhura n’umuyobozi mukuru w’impuzamashyirahamwe ku isi FIFA, Gianni Infantino, ho bagiranye ibiganiro byibanze ku iterambere rya Ruhago mu Rwanda.




