Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye muri Village Urugwiro Igikomangoma Charles cya Wales, gihagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza mu nama ya CHOGM ari kumwe na Madamu we Camilla, baganira ku mubano ibihugu byombi bifitanye. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Igikomangoma Charles cyashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku rugwiro babakiranye mu Rwanda. Igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kongera kwiyubaka igihugu cyanyuzemo mu myaka 28 ishize, maze bunamira abatutsi bishwe muri Jenoside bahashyinguye. Amafoto: @Village Urugwiro
![]()





