Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kabiri bunamiye banashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umukuru w’Igihugu na Madamu we kandi banacanye Urumuri rw’icyizere rushushanya ahazaza h’Abanyarwanda, rugomba kumara iminsi 100 yo Kwibuka rwaka.
Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo uhagarariye Abadipolomate mu Rwanda n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA, AVEGA Agahozo na AERG.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata 1994.
Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane 10.074.


