Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; baganira ku ngingo zirimo amakimbirane yo muri Sudani na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiganiro by’abayobozi bombi byabereye ahitwa 10 Downing Street i Londres.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Sunak “baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo iy’abimukira ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ibikorwa byo hirya no hino ku Isi ndetse n’andi mahirwe.”
Sky News yatangaje ko mu byo Kagame na Sunak baganiriyeho harimo ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani; ibihugu byombi kuri ubu byugarijwe n’intambara.
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza banaganiriye ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
Minisitiri w’Intebe Sunak yagaragaje u Bwongereza n’u Rwanda nk'”incuti zikomeye”.
Perezida Kagame kuri ubu uyoboye umuryango wa Commonwealth na Madamu we bari mu Bwongereza, aho bitabiriye umuhango wo kwimika umwami Charles III w’u Bwongereza.


