Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda bemeranyije ku gushyira ingufu mu kubonera amahoro arambye aka karere, bakemura ikibazo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, nk’umuryango wa Africa y’iburasirazuba. Itangazo ry’ibiro bya perezida wa Uganda rivuga ko aba bayobozi bombi bageze kuri uwo mwanzuro nyuma y’ibiganiro byabahuje ku cyumweru nijoro. Nibwo bwa mbere Perezida Kagame yari ageze muri Uganda kuva ubushyamirane hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi bwatangira kugaragara byeruye mu 2019. Amakimbirane hagati y’aba bombi asa n’arimo kugera ku iherezo nyuma y’ibiganiro byo kubunga n’intumwa zinyuranye zirimo n’umuhungu wa Perezida Museveni. Museveni yavuze ko umuryango ibihugu bategeka bihuriyemo ugomba gushyira ingufu mu gukemura ikibazo cya DR Congo cyangwa icyo gihugu kikagwa mu kaga nka Sudan. Kagame yavuze ko ari ingenzi ko impande zose zirebwa no gukemura ikibazo zigomba kubijyamo zose. Mu cyumweru gishize, Kenya, Burundi, Uganda, DRC n’u Rwanda byemeranyijwe mu nama yabereye i Nairobi gushyiraho ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yanze kuganira no gushyira intwaro hasi muri DR Congo. Ibiganiro byari guhuza kuwa gatandatu umutwe wa M23 – umwe mu iteje ikibazo mu burasirazuba bwa DR COngo – byahagaritswe na leta ya DR Congo ishinja uwo mutwe kubura imirwano. Ukurikije ibyemeranyijwe n’abakuru b’ibihugu, ibyo byaba bisobanuye ko ingabo z’akarere zizashyirwaho zigomba kurwanya uwo mutwe.


