Bwiza
ads

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Phnom Penh

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Alhamisi, 29 Oktoba 2026 saa 11:05
Dk 2 kusoma
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Phnom Penh

199710

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biteganyijwe ko bazitabira inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), izabera i Phnom Penh muri Cambodge.

Iyi nama iteganyijwe kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Amakuru avuga ko abakuru b’ibihugu 24 bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama, barimo 11 bo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame na Tshisekedi bari muri abo bayobozi, bikaba biteganyijwe ko bazitabira iriya nama mu rwego rwo gushyigikira abakandida babo mu matora y'Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.

U Rwanda rushyigikiye Louise Mushikiwabo usanzwe ayobora uriya muryango kuva muri 2019. Mushikiwabo arashaka gukomeza kuyobora Francophonie muri manda ya gatatu.

RDC ku rundi ruhande yo ishyigikiye Juliana Amato Lumumba wahoze ari Minisitiri w’Umuco muri icyo gihugu akanaba umukobwa wa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo yigenga.

Iyi nama izaba mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamo ibibazo bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, aho Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira umutwe wa AFC/M23, mu gihe u Rwanda na rwo rusaba ko RDC ihagarika ubufasha iha umutwe wa FDLR.

Nubwo kuba Kagame na Tshisekedi bazitabira inama imwe bidahita bivuga ko bazagirana ibiganiro byihariye, kuba bazahurira i Phnom Penh bigiye kuba mu gihe ibihugu byombi bihanganye mu rwego rwa dipolomasi ku bijyanye n’ubuyobozi bwa Francophonie.

Inama ya Francophonie izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zo mu bihugu 90 bigize uyu muryango.

Insanganyamatsiko yayo igira iti: “Kongera gushora imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”

Bénjamin BABOU

Imeandikwa na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.