Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bemeranyije ko ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa FDLR na M23 bigomba guhagarara.
Ni umwe mu myanzuro bafatiye mu kiganiro bahuriyemo i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 21 Nzeri 2022, aho bose bagiye kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, byatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bose bagaragaje ko bababajwe n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu kandi bishimira icyemezo cy’akarere ka Afurika y’iburasirazuba cyo koherezayo ingabo ngo zihashye imitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Ngo kugira haboneke urubuga rwo kuganira habayemo gusasa inzobe, mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu karere, ibi biro bivuga ko aba bakuru b’ibihugu bemeranyije ko “M23 irekura ibice wafashe vuba cyane bishoboka.”
Abimuwe mu byabo bitewe n’imirwano ya M23 n’ingabo za Leta ya RDC na bo kandi ngo bagomba gutaha, babifashijwemo n’Umuryango w’Abibumbye, umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’uw’akarere k’ibiyaga bigari.
Kuri FDLR, ibi biro byagize biti; “Bemeranyije gukomeza mu buryo burambye ubufatanye mu guca umuco wo kudahana no guhagarika burundu ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu karere k’ibiyaga bigari, irimo FDLR.”
Mu ncamake, aba bakuru b’ibihugu bashyigikiye ibikubiye mu byemezo byafatiwe mu nama yabereye i Nairobi muri Mata na Kamena 2022, bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC no mu bihugu bituranye.
Iki kiganiro cy’ubuhuza cyabayeho nyuma y’aho Perezida Tshisekedi amenyesheje abitabiriye Inteko Rusange ya UN yo u Rwanda rugaba ibitero muri RDC rwitwikiriye M23. Perezida Kagame kuri uyu wa 21 Nzeri, yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye mu gushakira umuti umuzi w’umutekano muke mu baturanyi, kandi ko umukino wo kwegekanaho amakosa nta gisubizo watanga.

2 Responses
Perezida Kagame na Tshisekedi bemeranyije ko ibikorwa bya FDLR na M23 bigomba guhagarara
nonese ko urwanda rwahakanaga ububasha nubufasha kuri m23, none congo iragirana nurwanda imishyikirano gute aho kuyigirana na m23 niba koko ari aba congomani? nonese ikibazo urwanda rufite nigikemuka nibya m23 biraba bikemutse? njye ndumva ibibazo m23 n’urwanda bifite bitandukanye kuburyo urwanda rutakagombye guhagagara mu mwanya wa m23 ngo bashyikirane banabafatire imyanzuro nkiyo. bitaba ibyo ubwo ibyo urwanda rwashinjwaga biraba ari ukuri. byaba bibabaje!!