Perezida Kagame na Tshisekedi mu biganiro i Addis-Abeba

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri iki cyumweru bazahurira i Addis-Abeba muri Ethiopia mu nama igamije gusuzuma icyakorwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ndetse no kuzahura umubano wayo n’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Christophe Lutundula, yatangaje ko nta gihindutse Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bazahura ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023.

Inama yiga ku bibazo bya Congo bagomba guhuriramo byitezwe ko izanitabirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri ubu uyoboye EAC, João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya RDC cyo kimwe na Perezida William Samoei Ruto wa Kenya.

Aba bayobozi bose i Addis-Abeba bazaba bahitabiriye inama ya 36 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) izaba hagati y’itariki ya 18 n’iya 19 Gashyantare.

Tshisekedi, Perezida Kagame, Ndayishimiye na Perezida William Ruto baherukaga guhurira i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare; mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yigaga ku bibazo bya Congo.

Umwe mu myanzuro wafatiwe muri iyi nama wasabaga impande zihanganye muri RDC (Leta na M23) guhosha umwuka mubi, ahubwo zikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ikibazo, nyuma yo guhagarika imirwano.

Guverinoma ya RDC biciye mu muvugizi wayo, Patrick Muyaya, iheruka gutangaza ko ibyanzuriwe i Bujumbura itazigera ibyubahiriza.

Minisitiri Muyaya aheruka kubwira itangazamakuru ati: “Ntabwo duteganya kuganira na M23, icyo kigomba gusobanuka neza. Ibisabwa kugira ngo ibiganiro na M23 bibeho cyangwa kuba twasubukura umubano n’u Rwanda, byasobanuwe neza n’itangazo rya Luanda.”

“Icya mbere ni uguhagarika imirwano, bakava mu duce bigaruriye kugeza ku musozi wa Sabyinyo, hanyuma tukaganira. Mu gihe imirwano itahagaritswe, mutabonye ko bavuye mu birindiro bigaruriye, nta biganiro bizabaho hagati ya Guverinoma ya Congo na M23.”

Amagambo ya Minisitiri Muyaya yanashimangiwe na mugenzi we Lutundula mu ijoro ryakeye, aho yashimangiye ko imyanzuro yose itari mu murongo w’uko M23 igomba “guhagarika imirwano ndetse ikanava mu duce yigaruriye” RDC itazigera na rimwe iyemera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *