Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ntaboneka mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) irabera i Arusha muri Tanzania uyu munsi n’ejo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bisobanura ko Umukuru w’Igihugu arahagararirwa na Dr Edouard Ngirente wamaze kugera i Arusha.
Mu butumwa byashyize hanze mu mwanya ushize, ibi biro byagize biti: “Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yageze Arusha, muri Tanzaniya, aho ahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.”
Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ni bo bimaze kumenyekana ko bataraboneka muri iyi nama. Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda bo bamaze kugera i Arusha.

2 Responses
Perezida Kagame ntaboneka mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC
Kubona Urwanda na Congo aribyo bititabira iriya nama muri ibi bihe, birababaje! Ariko kandi ba minisitiri b’intebe nabo bazi neza ibibera mu bihugu byabo. Urwanda ruhagarariwe na Dr Edouard Nsinyehe kandi ni umuhanga cyane.