Perezida Kagame yabajijwe n’umunyamakuru w’umunyamerika, Peter Greenberg, ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, aregwa guhanura, asubiza avuga ko atemeranya n’ababimushinja.
Muri Filimi mbarankuru ‘The Royal Tour’ yerekanwe kuri Televiziyo y’igihugu, ku wa 27 Mata 2018, igaruka ku hantu nyaburanga hatatse u Rwanda inagaragaramo Perezida Kagame, umunyamakuru Peter Greenberg bagiranye ikiganiro, niho amubaza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal.
Muri icyo kiganiro bagirana, umunyamakuru Peter Greenberg yagize ati “Ku wa 6 Mata 1994 Perezida Habyarimana yarishwe ubwo indege yarimo yahanurwaga n’abataramenyekana, yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Kigali, Kagame ni we washinjwe kuyirasa”.
Peter Greenberg abaza Perezida Kagame, ati “Ntiwemeranywa n’abakugera?
Perezida Kagame amusubiza agira ati “si mbyemera”.
Peter Greenberg arakomeza, ati “byabaye ibihe bikomeye kuko jenoside yahise itangira?
Perezida Kagame ati “yego, ako kanya”.
Peter Greenberg arakomeza abaza, ati “Mu minsi 100 yakurikiyeho ni iy’ubwicanyi bukabije?
Perezida Kagame ati “ yego, hatangiye ubwicanyi ndengakamere, mu gihugu hose”.
Muri iyi filimi kandi uyu munyamakuru agaruka ku mateka ya Perezida Kagame, uburyo yari amaze kugera ku ntera ishimishije mu gisirikare cya Uganda, ariko akemera kugaruka mu gihugu cyamubyaye.
Perezida Kagame arasobanura icyamuteye gufata umwunzuro wo gutaha i Rwanda, ati “Ikibazo ni uko hari abantu benshi bari barambuwe uburenganzira bwo kuba Abanyarwanda, kuba mu gihugu cyabo”.
Peter Greenberg aramubaza, ati “bashakaga kugaruka mu gihugu cyabo?
Perezida Kagame ati “Buri wese yashakaga kugaruka mu gihugu cye, twabaga hanze ariko bamwe bari bafite abavandimwe basize mu gihugu badashobora no kuza kubasura. Ari abari mu Rwanda n’abari barahunze, bose nta burenganzira bari bafite”.
Iyi filimi igaruka gato ku rugamba ingabo za FPR zagabye mu mwaka wa 1990, aho zafashe igice kinini cy’igihugu binaba ngombwa ko habaho imishyikirano na Leta ya Habyarimana i Arusha yari igamije isaranganya ry’ubuyobozi.
Ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana
Ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarararashwe n’abo bari kumwe bose barapfa, ubwo bavaga i Arusha muri Tanzaniya mu nama ireba uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano yo gusangira ubutegetsi na RPF- Inkotanyi.
Kuva muri iryo joro Interahamwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu, batangiye kwica Abatutsi no guhiga bukware abayobozi batavuga rumwe na bo.
Imyaka 24 ishize hataramenyekana uwaba yarahanuye iyi ndege yari itwaye Habyarimana wabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva ku wa 5 Nyakanga 1973 kugeza ku wa 6 Mata 1994, yapfuye afite imyaka 57 akaba yari amaze imyaka 21 ku buyobozi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



