Perezida Kagame yabonanye n’abasirikare bakuru b’Abafaransa babaye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa, yabonanye n’abagize Komisiyo yakoze raporo Duclert ndetse n’abahoze ari abasirikare bakuru b’Ubufaransa bari mu Rwanda hagati ya 1990-1994.

Ibiro by’Umukuru w’Iguhugu byatangaje ko abahoze ari abasirikare bakuru bitabiriye biriya biganiro barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. RenĂ© GaliniĂ© na Amb. Yannick GĂ©rard.

Aba basirikare bari abakozi ba Leta y’Ubufaransa yari iyobowe na François Mitterland wari ushyigikiye ubutegetsi bwa Perezida JuvĂ©nal Habyarimana.

U Rwanda rushinja abo basirikare b’u Bufaransa ndetse n’ubutegetsi bw’i Paris gushyigikira no gufasha Guverinoma ya Habyarimana, mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Raporo ya Komisiyo Duclert igaruka ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko Ubufaransa bwa Mitterland bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi”, binyanye n’uko bwitwaye buhumyi ku byaberaga mu Rwanda muri icyo gihe.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na bariya basirikare, ni imwe mu ngamba zigamije gukemura ibibazo byakunze kurangwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kuri ubu bikomeje urugendo ruganisha ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byibanze ku kuganira ku mateka ndetse no kwibukiranya ibyabaye hagati ya 1990/94, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Facebook rwa Perezida Kagame.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *