Perezida Kagame yafashe mu mugongo Samia Suluhu n’abanya-Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ndetse n’abaturage b’igihugu cye, nyuma y’impanuka y’indege yahanutse mu kiyaga cya Victoria igahitana abatari bake.

Umukuru w’Igihugu yatambukije ubu butumwa yifashishije urubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati: “Ndihanganisha cyane abaturage ba Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan ku bw’itakara ry’ubuzima, nyuma y’impanuka y’indege. Twifatanyije n’imiryango ndetse n’inshuti z’abapfuye bose.”

Ejo ku Cyumweru ni bwo itwara abagenzi ya sosiyete yitwa Precision Air yahanutse mu kiyaga cya Victoria ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Bukoba, ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria.

Abantu 19 muri 43 bari bayirimo ni bo byamaze gutangazwa ko bapfiriye muri iriya mpanuka, mu gihe 26 kugeza ejo hashize bari bashoboye kurokorwa.

Igitangazamakuru cya Leta ya Tanzania (TBC) cyatangaje ko iyi ndege yari i Dar es Salaam yahanutse kubera ikirere kibi, bijyanye no kuba mu gihe yajyaga kugwa hagwaga imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga indege yarengewe n’amazi, umurizo wayo gusa w’ibara ry’icyatsi n’umuhondo wijimye ari wo ugaragara hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Victoria.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *