gzcqhxvwaaammmo.jpg

Perezida Kagame yagaragaje impamvu zo gushyigikira inganda nto n’iziciriritse

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika ashimangira ko hakwiye gushyigikirwa inganda nto n’iziciriritse.

Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abantu basaga 1200 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika iteraniye muri Kigali Convention Centre.

gzcqhxvwaaammmo.jpg

Mu ijambo rye atangiza iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda nyinshi zashyizweho mu korohereza abikorera mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa byabo harimo no kuba Sosiyete y’Igihugu y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, itanga serivisi zihendutse ku bikorera.

Ati “RwandAir iri gutanga serivisi zihendutse ku rwego rw’abikorera kugira ngo bageze ibicuruzwa byabo ku Mugabane wacu. Tugomba kwibanda ku gushyigikira inganda nto n’iziciriritse. Impamvu iroroshye, ubu bucuruzi bw’urubyiruko n’abagore ni inkingi y’ubukungu bwa Afurika ariko ntabwo zikwiye gukomeza kuba nto, zikeneye kwaguka.”

gzb31mxxmaa8_tp.jpg

Umukuru w’igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu muri Afurika abaturage batemererwa kugenderana cyangwa ngo ibicuruzwa bibashe gukora urujya n’uruza biva mu bihugu bimwe bijya mu bindi.

Yagize ati “Kuki hatariho urujya n’uruza rw’abaturage? Kuki umuturage w’igihugu kimwe adashobora kwambuka ngo ajye mu kindi gihugu cyo muri Afurika? Ni he hari ikibazo? Ariko nyuma twemeranya ko turi abavandimwe, abaturage bamwe, bakenera bimwe ariko kubura ubu bwisanzure bw’abaturage kuba bakwambukiranya imipaka, ndavuga kwambuka imipaka ariko hari n’abatabasha kugenderanira ku mipaka yabo, kandi ibyo byose ni politiki tugomba gukosora.”

gzcqj3vwsaajijm.jpg

Perezida wa Repubulika yavuze ko kugira ngo intego zo kwishyira hamwe kwa Afurika n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika bigerweho, hakenewe kugira politiki n’imiyoborere myiza ariko byose bikajyana no guhindura imyumvire.

Ati “Dukeneye gukosora politiki yacu, imiyoborere yacu kandi byose bitangirana n’imyumvire no kugira icyirekezo cyiza. Nk’iyo abantu bavuze AfCFTA n’ubucuruzi hagati ya Afurika, uko ari ingirakamaro n’ibindi, ikintu cya mbere kiza mu ntekerezo ni uko hatariho uburyo bw’urujya n’uruza rw’abaturage.”

gzcbsvexwaa45ox.jpg

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka itandatu ishize ari bwo i Kigali hatangiriye urugendo rwo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika ari naryo rinini ku Isi.

Ati “Nyuma y’umwaka umwe, i Niamey, ibikorwa bya AfCFTA byaratangijwe ku mugaragaro. Ibi bigaragaza umuhate wacu mu guharanira iterambere ry’ubukungu n’ubumwe bwa Afurika kandi Afurika ifite ubushobozi bwo kwishyira hamwe mu gukemura ibibazo byacu.”

Perezida wa Repubulika yaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa barimo Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) n’abandi bakomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’indwara z’ibyorezo by’umwihariko icya Marburg.

Yanashimiye abitabiriye Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika, by’umwihariko bakayitabira mu gihe Igihugu gihanganye n’Icyorezo cya Marburg.

gzcko8_x0aaix2f.jpg

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) Dr. Jean Kaseya, yavuze ko iyi nama ya #BiasharaAfrika2024 ari umwanya mwiza wo gutekereza ku hazaza ha Afurika ndetse n’Isoko Rusange rya Afurika.

Ati “Biashara Afrika 20224, ni umwanya wo kongera gutekereza ku hazaza ha Afurika n’ah’Isoko Rusange rya Afurika nk’inzira yo gufungura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.”

Dr Kaseya yavuze ko bibabaje kuba buri gihe iyo hari icyorezo kije mu bihugu byacu bya Afurika twisanga twagiye kwinginga ngo tubone inkingo n’imiti.

Ati “Ariko reka nanone mvuge, turananiwe kubera ko buri gihe iyo hari icyorezo, tugira ubwoba kubera ko dukeneye gutangira gusaba Isi inkingo, imiti […] ni ko byagenze kuri Mpox, ni na ko byagenze mbere kuri Covid-19 kandi ni ko biri ubu kuri Marburg.”

Dr Kaseya yavuze ko bigizwemo uruhare na Perezida Kagame, Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika hakwiye gufatwa ingamba z’uko Afurika yajya yikorera inkingo n’imiti.

Ati “Twafashe uyu mwanzuro, twatangiye gukora.”

gzchwt7wsaavcez.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, Wamkele Mene, yavuze ko insanganyamatsiko y’Inama ya Kabiri ya Biashara Afrika igaruka ku kubyaza umusaruro ahazaza h’Isoko Rusange rya Afurika, by’umwihariko ku bacuruzi bato n’abaciriritse.

Ati “Abanyafurika barenga miliyoni 4 babayeho mu bukene, ubucuruzi no kugera ku masoko mashya ni ingenzi kuri twe nk’Abanyafurika mu kugabanya ubukene.”

Wamkele Mene yavuze ko Abanyafurika bafite amahirwe yo kugira Isoko Rusange rya Afurika, bityo bakwiye kuribyaza umusaruro baryifashisha mu kugabanya ubukene kuri uyu Mugabane.

Yavuze ko kuva mu 2018, ibihugu 44 bimaze kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika.

gzcfhaaxyaafbcx.jpg

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yahaye ikaze abitabiriye Inama ya Kabiri ya Biashara Afrika, avuga ko bahujwe no guharanira ukwishyira hamwe kwa Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika kandi ari iby’agaciro kuko u Rwanda rwaharaniye ko bigerwaho.

Ati “Amateka azahora yibuka ko AfCFTA yavukiye hano muri iki cyumba cya Kigali Convention Centre, tariki 21 Werurwe 2018, ubwo abayobozi ba Afurika bari hano basinya amasezerano ashyiraho iri soko.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko Biashara Afrika ari urubuga rw’ibiganiro no kwiyemeza hagati y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abo mu nzego zifata ibyemezo na ba rwiyemezamirimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *