Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko no mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikimaze iminsi kivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Tariki ya 26 Mata 2022, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, ikigo gitegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumukurikiranyeho icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa baryitabiriye mu bihe bitandukanye.

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’ishyaka RPF Inkoranyi bari bateraniye muri Kigali Arena kuri uyu wa 30 Mata 2022, yavuze kuri dosiye ya Prince Kid.

Perezida Kagame yagize ati: “Ariko umuntu yihangiye umurimo, ahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza, akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha.”

Soma inkuru irambuye kuri Prince Kid hano https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-abakobwa-Prince-Kid-akurikiranweho-guhohotera-barenga

Perezida Kagame yavuze ko iri hohotera riboneka no mu kazi muri rusange, ku buryo abantu barimo n’abo mu gisirikare bazamurwa mu ntera, babanje kugira ibyo bakora.

Yagize ati: “Ariko ibyo bijyanye no mu kazi. Muri za Minisiteri no muri institutions zisanzwe zacu. Harimo nacyo ikintu kiri aho kizamura abantu mu ntera kubera ko umuntu yabanje ku…ubwo murabyumva. Abantu bari mu gisirikare bakazamurwa mu ntera kubera ko hari abo hejuru ugomba gufata neza. Ni ibintu bibi cyane.”

Umukuru w’igihugu yasabye ko abakorera mu nzego zitandukanye birinda ibi bintu. Ati: “Ibyo bintu mubyirinde, ni imico mibi cyane. Nucika Leta ntikumenye ngo iguhane, n’Imana izaguhana. Ariko dushake uburyo tujya tubimenya kugira ngo ibiducika bibe bike, ibitaducitse tubihane rwose kuko si umuco nyarwanda, si umuco w’abantu.”

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Nikibazo gihari cyane pe cyane hari ababirenganiramo kubera hari uwatanze umubiri we bituma tubona ko igitsina gore cyose kiri munzego zo hejuru nabo babigezeho aruko batanze umubiri wabo. Reta nishyiremo ingufu bicike.

  2. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Nikibazo gihari cyane pe cyane hari ababirenganiramo kubera hari uwatanze umubiri we bituma tubona ko igitsina gore cyose kiri munzego zo hejuru nabo babigezeho aruko batanze umubiri wabo. Reta nishyiremo ingufu bicike.

  3. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Erega abihisha inyuma bagasebya uwabahaye amata bihane pe!

  4. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Erega abihisha inyuma bagasebya uwabahaye amata bihane pe!

  5. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Erega abihisha inyuma bagasebya uwabahaye amata bihane pe!

  6. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Erega abihisha inyuma bagasebya uwabahaye amata bihane pe!

  7. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Iyo ningeso mbi cyane bajye bahanywa .

  8. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Iyo ningeso mbi cyane bajye bahanywa .

  9. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    BIREZE MUKARERE NIMIRENGE. IGITSINA CYASIMBUYE DIPOROME. PE

  10. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    BIREZE MUKARERE NIMIRENGE. IGITSINA CYASIMBUYE DIPOROME. PE

  11. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Twararenganye rwose abadashoboye gutanga iyomibiri ugakora exam yakazi ugataha ubizi neza kowatsinze ugategereza ibaruwa yogutangira akazi ugaheba rwose icyo cyintu mukiteho.

  12. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Twararenganye rwose abadashoboye gutanga iyomibiri ugakora exam yakazi ugataha ubizi neza kowatsinze ugategereza ibaruwa yogutangira akazi ugaheba rwose icyo cyintu mukiteho.

  13. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Nonex pereside wacu ko nta netwk nabanyarwanda bohasi ngo bajye babasha kumubwira ibibazo bahura nabyo mucyekako byacika wapi nihahandi icyokibazo cyizagenda cyigaruka umunsi kumunsi kuko saho honyine nahandi muzindi nzego biragaragara rero mugihe ntagukozwe nubundi nihahandi

  14. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Nonex pereside wacu ko nta netwk nabanyarwanda bohasi ngo bajye babasha kumubwira ibibazo bahura nabyo mucyekako byacika wapi nihahandi icyokibazo cyizagenda cyigaruka umunsi kumunsi kuko saho honyine nahandi muzindi nzego biragaragara rero mugihe ntagukozwe nubundi nihahandi

  15. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Muzahere mu karere ka ngoma. Muri servise za Education mukubure twe twabuze aho tugeza ikibazo cyacu.

  16. Perezida Kagame yagaragaje ko mu gisirikare harimo ikibazo nk’ikivugwa muri Miss Rwanda
    Muzahere mu karere ka ngoma. Muri servise za Education mukubure twe twabuze aho tugeza ikibazo cyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *